Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, arashishikariza abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri abanza, kumenyareza abana bakiri bato gusura ibyiza by’u Rwanda kuko byakubaka ubumenyi bw’umuco n’amateka y’igihugu.
Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, akimara gusura ubuvumo bwa Musanze buhereyeye mu murenge wa Nyakinama, mu karere ka Musanze ku wa 24 Kanama 2013, yashimangiye ko gusura ubwiza nyaburanga bw‘u Rwanda bikwiye kuba umuco ku bana bakiri bato.
Dr Habumuremyi yahise yandika ku rubuga rwa twitter ati “ Gusura ibyiza bitatse u Rwanda, bikwiye kuba umuco mu mashuri, abanyeshuri bakabitozwa bakiri bato, abayobozi b’amashuri na bo bakabigira intego.”
Minisitiri w’intebe akomeza atangaza ko abanyarwanda bakwiye kugabayirizwa ibiciro by’umwihariko, kugira ngo bashishikarire gusura ibyiza baturiye bataramenya, ahubwo babarirwa n’abanyamahanga. Yongereyeho ko abanyarwanda bakwiye kwibibamo umuco n’ishyaka ryo guteza imbere ubukerarugendo, kuko ari umutungo ukomeye wabo.
Rica Rwigamba, ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yashimiye urugero Minisitiri w’intebe yatanze mu gusura ahantu nyaburanga, anashishikariza buri wese kubigira ibye.
Rwigamba yagize ati “RDB yishimiye isura yatanzwe na Minisitiri w’intebe, n’uburyo ashimishwa n’ubwiza nyaburanga, binatuma ashishikariza buri wese kugira inyota yabwo.”
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi avuga ko ibiciro bidakwiye kugabanyuka ku banyarwanda gusa, ahubwo n’ibihugu by’ibituranyi byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakwigwaho by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO