Budapest izwi ku Isi yose, igitangaje kikaba ko abantu wumva ari yo bazi gusa, kuko benshi iyo ubabajije igihugu uherereyemo kukubwira Hongrie biba bifite amahirwe make.
Ibi biterwa ahanini n’uko Budapest ikunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru, muri filimi ibituma uyu mujyi usurwa cyane.
Nko mu 2025 honyine, Budapest yasuwe n’abarenga miliyoni 8 muri 20 zasuye Hongrie.
Budapest izwi kubera impamvu nyinshi zirimo amateka, imiterere yayo, umutekano, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bunoze n’ibindi.
Ni umujyi wubatse ku nkombe zombi za Danube, umwe mu migezi miremire i Burayi nk’uko benshi muri twe twanabyize mu mashuri.
Uruhande rumwe rwitwa Buda mu gihe urundi rwitwa Pest. Ibi bice bibiri hamwe n’ikindi cyitwa Óbuda ni byo byihuje mu 1873 bikora umurwa mukuru wa Hongrie, Budapest.
Mu 1987, ni bwo inkombe za Danube zashyizwe ru rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.
Kuri ubu, imibare igaragaza ko uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni n’igice mu barenga miliyoni 9 batuye muri Hongirie.
Niba utaragera muri uyu mujyi uri ku buso bwa kilometero kare 525, fata iminota mike utemberane na IGIHE hanyuma ushire amatsiko, mu gihe uzaba uhageze utazanyuzwamo ijisho.
Nkigera muri Budapest, ikintu cya mbere nabonye ni umugezi munini. Mbajije bambwiye ko uyu mugezi witwa Danube mpita nibuka ko nawize mu mashuri yisumbuye, abazi iby’ubumenyi by’isi babizi kundusha. Ni umugezi ureshya n’ibilometero 2.85, ukaba uwa kabiri i Burayi mbere ya Volga.
Uretse amateka uyu mugezi ubumbatiye, nta watinya kuvuga ko ibikorwa byose muri uyu mujyi biwushingiyeho.
Iyo utembera, ku nkombe z’uru ruzi ni ho uhera kuko ari na ho hari inyubako z’ingenzi zibereye ijisho, nawe urabyumva nyine, imiturirwa iri ku mucanga, ku nkombe, hamwe umusore agenda ibilometero agiye gusaba uwo yihebeye ko bazabana akaramata.
Imwe mu nyubako z’akataraboneka muri uyu mujyi kandi iherereye ku nkombe ni ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie, inyubako yubatswe hagati ya 1885 na 1904.
Iyo uhagaze ahari iyi nyubako, uba witegeye agasozi kariho inyubako zisobanuye byinshi kuri iki gihugu cyahoze mu bwami bwa Ottoman.
Izo nyubako harimo ‘Sandor Palace’ perezidansi ya Hongrie, ‘Karmelita Monastery’ ifatwa nk’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, na ‘Buda Castle’ yahoze ari icumbi ry’Umwami wa Hongrie kuva mu kinyejana cya 13.
Indi nyubako iri kuri aka gasozi ni iyitwa ‘Fisherman’s Bastion’ yubatswe mu 1895. Ni inyubako ifite iminara irindwi isobanuye amoko arindwi y’Abanya-Hongrie (Magyars) bagize uruhare mu kwigarurira Ikibaya cya Carpathian (soma Karipantiyani).
Iyo uzamutse ukagera hejuru kuri aka gasozi, by’umwihariko ukagera kuri iyi nyubako izwi nka ‘Fisherman’s Bastion’ uba witegeye neza Budapest, ureba ahakorera Inteko Ishinga Amategeko n’izindi.
Biragoye ko wava kuri aka gasozi udasuye Kiliziya yaragijwe Bikira Mariya gusa ikaba izwi nka Kiliziya ya Matthias kuko ari ho Umwami Matthias Corvinus yasezeraniye mu kinyejana cya 14. Iyi Kiliziya yubatswe mu kinyejana cya 13, yahinduwe umusigiti ubwo Ubwami bwa Ottoman bwigaruriraga Hongrie mu kinyejana cya 15.
Nyuma y’imyaka irenga ijana, ni bwo iyi kiliziya yongoye gusubira mu maboko ya Kiliziya Gatolika kuko Hongrie yari imaze gutsinda ubu bwami.
Uvuye kuri aka gasozi, ushobora kumanuga ugasubira ku ruzi rwa Danube. Birumvikana ntiwabura kurangazwa n’amateme yambukiranya uyu mugezi bitewe n’ubuhanga yubakanywe.
Rimwe muri yo, ni iryitiriwe Széchenyi (Széchenyi Chain Bridge) wigeze kubura uko yambuka uru ruzi ngo ajye gushyingura se bitewe n’uko nta teme ryari rihari ndetse umugezi ukaba wari wahindutse urubura.
Mu 1949, iri teme ni ryo rya mbere ryahuje Buda na Pest mu mateme arindwi manini yambukiranya Danube mu Budapest.
Iyo ukomeje kugenda ku nkombe za Danube ariko witegereza hakuno no hakurya, hari undi musozi utakwirengagiza kuko na wo ukunze gusurwa cyane. Uwo musozi ni Gellért, ukaba uri ahirengeye kuko iyo uwuri hejuru uba ureba n’inyoni itamba hasi mu mujyi wa Budapest.
Uyu musozi witiriwe Mutagatifu Gerard (Szent Gellért) umumisiyoneri w’Umutaliyani wishwe n’abarwanyaga Ubukiristu mu 1046.
Bivugwa ko yashyizwe mu ngunguru ubundi bakayibirindurira kuri uwo musozi mpaka igeze hasi muri Danube.
Ukivuga ku Batagatifu muri Hongrie, abenshi bahita bumva Mutagatifu Stefano I, wabaye umwami w’iki gihugu hagati ya 997 na 1038, akagirwa Umutagatifu mu 1083.
Hamwe mu hakunzwe gusurwa cyane muri Budapest, ni Bazilika ya Mutagatifu Stefano I yubatswe hagati ya 1851 na 1905.
Iyi bazilika uretse kuba ibitse amateka ya Hongrie arimo no kuba irimo ikiganza cy’iburyo cy’umwami Stefano I kitigeze gishanguka, uyigezemo abona ko yubakanye ubuhanga budasanzwe.
Ukiva kuri Bazilika ya Mutagatifu Stefano I, ushobora guhitamo kunyura kuri Andrássy Avenue, umuhanda mugari kandi wubatse mu buryo buhambaye werekeza ahakunze kubera ibirori by’igihugu.
Munsi y’uyu muhanda, hari inzira ya gari ya moshi izwi nka ‘Millennium Underground’. Ni yo ya mbere yubatswe munsi y’ubutaka ku mugabane w’u Burayi kuko yafunguwe mu 1896. Kuri ubu, aka gace kari ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.
Uyu muhanda ukugeza mu rubuga rw’Intwari ‘Heroes’ Square’, ahakunze kubera ibirori bikomeye cy’iki gihugu.
Muri uru rubuga, hari umunara muremure uriho ishusho ya Malayika Gaburiyeri, uyu munara ukaba ukikijwe n’amashusho y’abantu bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Hongrie.
Budapest n’Abayahudi
Budapest kandi izwi nk’umujyi w’ubwogero bw’amashyuza ‘Széchenyi Thermal Bath’ kuko kuva mu 1913 ari bwo ubu bwogero bwari bumaze gutunganywa.
Iyo abantu bavuga amateka y’u Burayi, biragoye ko waburamo ayerekeranye n’Abayahudi, cyane cyane mu Burayi bwo Hagati, aho Hongrie iherereye. Iyo utembera i Budapest, ahandi hantu usanga ba mukerarugendo ni ahaherereye Isinagogi ya Dohány.
Iyi sinagogi yatashywe ku mugaragaro mu 1859 ndetse ni imwe mu masinagogi akomeye ku mugabane w’i Burayi. Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, by’umwihariko hagati ya 1944-1945, muri aka gace harimo inyubako yafungirwagamo Abayahudi ubwo bakorerwaga Jenoside.
Ubwo Abayahudi bakorerwaga Jenoside, hari abarasiwe hafi ya Danube. Ari yo mpamvu kuri uyu mugezi hashyizwe urwibutso rugizwe n’inkweto 60, mu rwego rwo kuzirikana abo bayahuti bategetswe gukuramo inkweto zabo mbere yo kurasirwa hafi ya Danube.
Nyuma yo kuzenguruka ibwami, insengero, inzibutso n’ibindi, ushobora kujya kuri ‘Great Market Hall’, isoko ryafunguwe mu 1897.
Muri iri soko, ushobora kuhabona ibicuruzwa gakondo by’abaturage ba Hongrie.
Budapest ni na kimwe mu bicumbi by’uburezi i Burayi kuko habarizwa kaminuza 34 zubatse ibigwi zirimo nka Eötvös Loránd University, Semmelweis University, Corvinus University of Budapest, Budapest University of Technology and Economics n’izindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!