00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo u Rwanda rwakungukira mu gutunga isoko ya Nili

Yanditswe na

Steven Mutangana

Kuya 1 September 2014 saa 07:11
Yasuwe :

Igihugu cya Misiri cyungukira bikomeye ku Rwanda, ariko u Rwanda ntiruratangira kungukira kuri Misiri. Iyo ugeze ku isoko (soma isooko) iri kure y’uruzi rwa Nili, usanga hagaragaza ibirometero biri hagati y’iyo soko na Misiri. Hagati y’igihugu cya Misiri n’isoko ya Nili harimo intera igera ku birometero 6.719 nk’uko byanditse ku cyapa kiri kuri iyo soko mu Rwanda.
Izina “Egypt” (Misiri) riri kuri icyo cyapa. Ibi bifasha abahasura kumenya ko ariho hari isoko n’aho uru ruzi rurangirira. (…)

Igihugu cya Misiri cyungukira bikomeye ku Rwanda, ariko u Rwanda ntiruratangira kungukira kuri Misiri. Iyo ugeze ku isoko (soma isooko) iri kure y’uruzi rwa Nili, usanga hagaragaza ibirometero biri hagati y’iyo soko na Misiri.

Hagati y’igihugu cya Misiri n’isoko ya Nili harimo intera igera ku birometero 6.719 nk’uko byanditse ku cyapa kiri kuri iyo soko mu Rwanda.

Icyapa kigaragaza isoko ya Nili mu Rwanda cyanditseho izina "Egypt"

Izina “Egypt” (Misiri) riri kuri icyo cyapa. Ibi bifasha abahasura kumenya ko ariho hari isoko n’aho uru ruzi rurangirira. Nagize amatsiko yo kumenya niba no mu Misiri hari icyo banditse kiranga aho isoko y’uru ruzi yaba iherereye. Unyuze ahitiriwe Rosette mu Majyaruguru ya Alexandria, iyo ugeze hamwe mu ho uru ruzi rwisuka mu Nyanja ya Mediteranea, Abanyamisiri bagusobanurira ibya Nili n’ibyiza byayo ku buzima bwabo. Ariko nta kiranga aho ayo mazi aturuka nk’uko mu ishyamba rya Nyungwe hari ikiranga aho ayo mazi yisukira mu Nyanja.

Byanteye gutekereza ko umubano wa Misiri n’u Rwanda wagira icyo ubikoraho kugira ngo n’u Rwanda rubyungukiremo; narwo rwandikwe ku cyapa cyajya aho amazi ya Nili yisuka muri Mediteranea. Aho hantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo bava mu bice binyuranye by’isi n’abashakashatsi, hashyizwe izina ry’u Rwanda nk’igihugu kirimo isoko ya Nili, byafasha u Rwanda kumenyekana. Byanatera amatsiko abahasura kuzagera ahari iyo soko ya kure kurusha andi masoko yavuzwe kuva cyera.

Mu gihe ibi bihugu byombi bikunze kugaruka ku mubano bifitanye bitaretse ikibazo cy’amazi ya Nili, byari bikwiye no kumvikana ku nyungu ziri ku mpande zombi, zirimo n’izo mu bukerarugendo bukorerwa ku ruzi rwa Nili.

Intera iri hagati y'uruzi rwa Nili n'isoko yarwo ya kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages