Izi nzu turi bubagaragarize amafoto yazo n’aho inyubako za zimwe muri zo zizaba ziherereye, ni izamaze guhabwa ibyangombwa byo kubakwa mu Mujyi wa Kigali, aho zimwe zatangiye kubakwa, naho izindi zikaba zizatangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2016.
Aha, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko ku muntu utazi uyu Mujyi n’utawuherukamo kuva nyuma ya 1994, ubu ahageze yatangarira byinshi mu iterambere ry’Umujyi, by’umwihariko ibikorwa remezo n’ubwo gahunda yo gutunganya Umujyi igikomeje.
Nk’uko Umuyobozi ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali yabitangarije IGIHE, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu Mujyi wahawe igishushanyo mbonera gica akajagari, bityo Umujyi uravugururwa, urubakwa ndetse urakura mu mpande zose.
Muri uku gukura, Nizeyima Alphonse avuga ko habayeho ubwiyongere bw’abaturage bavuye ku bihumbi 600 mu mwaka wa 2002 bakagera kuri 1.300.000 muri uyu mwaka wa 2015, hubatswe inganda, amashuri, ibitaro n’ibindi, hatibagiranye n’ubukerarugendo bwateye intambwe, dore ko ngo ubu Kigali ibarizwamo ama hotel agera kuri 50, ndetse nyuma ya 1994 akaba ari bwo hubatswe 80% bya kirometero zigera kuri 300 z’imihanda ya kaburimbo Umujyi wa Kigali ufite kuri ubu.
Nizeyima agaragaza ko Kigali iri ku rwego rushimishije, ubwiza bwayo akaba ari nabwo bukura benshi harimo no kwakira inama nyinshi mpuzamahanga, ati "Dukurikije intego tihaye kugera mu mwaka wa 2017 mu gutunganya uyu Mujyi, ubu tuzigeze ku kigereranyo cya 80%."
Amwe mu mafoto y’inzu zitezwe mu Mujyi wa Kigali 2016:
Inkundamahoro iri kubakwa Nyabugogo imbere ya EWSA
COCOMANYA (COOPERATIVE DE COMMERCANTS DU MARCHE DE NYABUGOGO) izubakwa ahahoze isoko rya Nyabugogo
MIG (MUHIMA INNOVATION GROUP) izubakwa ku Muhima, haruguru y’ahahoze isoko rya Nyabugogo
MIC (MUHIMA INVESTMENT COMPANY), ahahoze hakorera Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, mu Mujyi rwagati, iruhande rwa Chez Venant
CHIC iri ahahoze hakorera ETO Muhima
TROPICAL PLAZA iri kubakwa inyuma yo kwa Rubangura
ACACIA iri kubakwa ahahoze hakorera ORTPN mu Mujyi, imbere ya Grand pension plaza
SORAS iri kubakwa imbere ya St Michel
ONOMO HOTEL iri kubakwa ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene, iruhande rw’inzu za RSSB
RURA izubakwa ahahoze i Kiyovu cy’abakene
KIMICANGA ENTERTAINMENT CENTER izubakwa Kimicanga
KIGALI HEIGHTS DEVELOPMENT iri kubakwa ahahoze iposita Kacyiru
KBC (Kigali Business Center) iri kubakwa Kacyiru ahasanzwe KBC inyuma yaho neza
BMC (BIOMEDICAL CENTER) mu Kiyovu cy’abakene
COGEBANQUE iri kubakwa imbere y’aho radio rwanda yakoreraga
Amarembo
i&M Bank
Prime Excellence
Albert Supply



















TANGA IGITEKEREZO