Ikompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege RwandAir hamwe n’ibindi bigo by’indege mpuzamahanga byo mu Bwongereza , mu Bushinwa n’Ibirwa bya Maurice bandikiye Leta ya Afurika y’Epfo bayiburira ko uburyo bushya yashyizeho bwo gutanga Viza buzashyira hasi imibanire n’ubukerarugendo muri icyo gihugu.
Amabwiriza mashya yo gutanga Viza ategeka abana bagenda muri Afurika y’Epfo kuba bitwaje ibyemezo by’amavuko by’aho baturutse.
Ibi bigo by’indege bivuga ko aya mabwiriza abogamye kandi ko yashyizweho hagendewe ku makuru y’ibinyoma. Binashinja Ishami Rishinzwe Ibibazo by’Imbere muri Afurika y’Epfo gushaka gukemura ibintu bidafite icyo bitwaye mu buryo buteye inkeke nk’uko urubuga Ewn.com rubitangaza.
Uyoboye ikigo cy’ingendo z’indege cya Virgin Atlantic; Simon Newton-Smith yemeza ko aya mabwiriza atesha agaciro impapuro zisanzwe z’urugendo (Passports) ku bari munsi y’imyaka 18.
Yagize ati “Gusaba abana bari munsi y’imyaka 18 icyemezo cy’amavuko ni bwo bwa mbere mbyumvise, bigiye gutuma imibanire y’abantu n’ubukerarugendo bisubira inyuma muri Afurika y’Epfo”.
Ibi ariko Minisitiri w’Ibibazo by’imbere muri icyo gihugu, Malusi Gigaba yemeza ko ntagaciro bifite kuko amabwiriza yashizweho ashyira mu gaciro kandi yabanje kuganirwaho.
Ati” Icyo dushaka ni ukugenzura niba igihugu umwana akomokamo cyemeza koko ko ari cyo cyamwibarutse.”
Gigaba avuga ko aya mabwiriza mashya atari mabi nk’uko babitekereza kandi ko ababyeyi bashobora gukoresha ibyemezo by’amavuko bisanzwe bikoreshwa mu bihugu byabo mu gihe bari mu rugendo.
Yongeraho ko bacyitegueye kuganira n’uwabishaka wese ku buryo aya mabwiriza yavugururwa.
Kureba ayo mabwiriza mashya, kanda hano:


















TANGA IGITEKEREZO