00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwiyemeje ubufatanye mu bukerarugendo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 10 July 2013 saa 08:19
Yasuwe :

Amabasaderi Kazuya Ogawa w’u Buyapani mu mpera z’ukwezi kwa Kamena yakirwa na Minisiti w’Intebe, yatangarije IGIHE ko mu bufatanye bw’ibihugu byombi rurimo guteza imbere ubufatanye mu bukerarugendo.
Ambasaderi Kazuya yatangaje ko yishimiye cyane intambwe ubukerarugendo mu Rwanda bugezeho, by’ umwihariko akaba yarishimiye gutoranywa mu bise amazina abana b’ingagi ku munsi wo Kwita Izina.
Ati “mu byo u Buyapani bwiyemeje kugiramo ubufatanye n’umubano mu Rwanda harimo (…)

Amabasaderi Kazuya Ogawa w’u Buyapani mu mpera z’ukwezi kwa Kamena yakirwa na Minisiti w’Intebe, yatangarije IGIHE ko mu bufatanye bw’ibihugu byombi rurimo guteza imbere ubufatanye mu bukerarugendo.

Ambasaderi Kazuya yatangaje ko yishimiye cyane intambwe ubukerarugendo mu Rwanda bugezeho, by’ umwihariko akaba yarishimiye gutoranywa mu bise amazina abana b’ingagi ku munsi wo Kwita Izina.

Ati “mu byo u Buyapani bwiyemeje kugiramo ubufatanye n’umubano mu Rwanda harimo n’ubukerarugendo, ubufatanye mu kwigisha iby’ubukerarugendo no gushishikariza Abayapani gutemberera mu Rwanda.”

Yavuze ko kuba yarageze mu Kinigi akita izina umwana w’Ingagi, ari iby’agaciro cyane imbere y’ Abayapani. Avuga ko kuri we ari intambwe yindi mu kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda.

Yatangaje ko Abayapani babashije kubibona kuri televiziyo zabo, bakabona ibyiza bitatse u Rwanda. Yishimira cyane ko hari hanaje abasaga mirongo ine, bityo ko nabo bazaba mu bazamenyekanisha u Rwanda n’ibyiza birutatse ku bandi, bakajya basura u Rwanda ari benshi.

Umubano w’u Rwanda n’ u Buyapani ugaragara no mu bikorwa bitandukanye mu muryango w’Abayapani (JICA) watangiye gukora mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005.

Ambasade y’u Buyapani yafunguye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, ubufatanye mu bikorwa by’iterambere bumaze imyaka 50.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages