Ikigo NDA (New Down Associates) gikora ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda cyahinduye byinshi birimo ibirango n’itangizwa ry’imikorere mishya nk’imwe mu nzira yo kuzana ivugurura mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Batamuriza Anny Umuyobozi wa NDA yatangaje ko mu Rwanda ubukerarundo bukwiye kurushaho kwaguka, kuko ari urwego bigaragara ko rurushijeho kwitabwaho rwagira impinduka ikomeye ku bukungu bw’igihugu, aha yasobanuye ko kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo bitagakwiye guharirwa gusa abanyamahanga cyane ko usanga aribo bagize umubare munini wabakora ubukerarugendo mu Rwanda.
Batamuriza yaboneyeho kugaragaza ko ubukerarugendo budakorerwa gusa muri za pariki cyangwa se ahantu nyaburanga honyine, ahubwo ko hari ubundi buryo bwo kongera no kunoza imigendekere y’ubukerarugendo, urugero ni ko uretse kuba ikigo NDA cyibanda kugufasha ba mukerarugendo kunyurwa na gahunda zabo z’ubukerarugendo mu bufatanye n’abaturage NDA ifite ibikorwa by’ubukerarugendo binyuranye birimo gufasha abahinzi b’ikawa kugaragariza ba mukerarugendo uko batunganya icyo gihingwa, gushora imari mu bikorwa bijyanye n’ububumbyi, uburezi, n’ibindi bifasha abaturage kwikura mu bukene ndetse n’abamukerarugendo bakarushaho gusobanukirwa neza umuco Nyarwanda kuko akenshi ubu bukerarugendo bubahuza n’abaturage.
Guhindura ibirango, gufungura urubuga rushya rwa Internet ndetse n’itangizwa ry’ibikorwa bishya ni imwe mu nzira NDA ibona ko izafasha gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo nk’imwe mu nkigi zikomeye ziterambere rirambye.
Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ni rumwe mu nzego zitanga umusanzu ukomeye mu iterambere, aha twakwibutsa ko kwita izina ingagi zo mu Birunga ari kimwe u bikorwa bimaze kwamamara kijyanye no kuzamura ubukerarugendo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO