00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hakenewe amato manini akora ingendo ndende mu Kivu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 March 2013 saa 11:41
Yasuwe :

Ubwato bugaragara mu ngendo zo mu mazi mu karere ka Karongi bukora ingendo ziva ku mahoteli zigana ku yandi bukanafasha kugera mu birwa bya bugufi, ubutwara ibintu byinshi n’abantu benshi buracyari imbogamizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard yatangaje ko ubwato bunini butwara ibintu n’abantu bukiri ikibazo. Ati “Ubwato bunini buhari ni ubwo Umukuru w’Igihugu yahaye abatuye ku Nkombo, butwara abantu bukora Rusizi, Karongi na Rubavu.”
Ubundi bwato bunini (…)

Ubundi bwato bunini bugaragara mu Kivu butwara imizigo ni ubutwara ibinyobwa bya BRALIRWA bubivana i Rubavu, ubundi butwara isima ya CIMERWA muri Rusizi.

Avuga ko ubutwara ibintu n’abantu bukiri ikibazo kuko bugiye bufitwe n’amahoteli amwe n’amawe akorera muri aka karere. Amato atwara abantu n’ibintu mu gufasha kuzamura ibikorwa byabo ari ikibazo batarashobora kubonera umuti urambye, ariko biri mu nzira kuko hari gahunda ya Minisiteri y’ibikorwaremezo yo kubaka ibyambu 3 bizafasha mu ngendo zo mumazi.

Bamwe mu batwara ubwato butembereza ba mukerarugendo mu Kivu, badutangarije ko kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri, iyo ba mukerarugendo babaye benshi, bakorera amafaranga ibihumbi ijana ku munsi, baba bake bagakorera hagati ya 15,000 na 20,000 na bwo bagera ku birwa byo hafi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages