Aya makuru yatangajwe na Pariki y’Igihugu y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Iyi Pariki yavuze ko inejejwe no kuba inkura ya mbere yera yavukiye mu Rwanda, ibyawe n’imwe mu ziherutse kuzanwa mu gihugu.
Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo zaje binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks.
Zaje ari impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.
Ubusanzwe inkura zera (White Rhinos) ntabwo ari umweru nk’uko izina ryazo ribivuga, ahubwo bivugwa ko ryakomotse ku Baholandi babaga muri Afurika bazitaga ’Wijd’ (Wide) bashaka kuvuga inyamaswa ifite umunwa munini bikaza kumvwa nabi n’abavuga Icyongereza bayita ‘white’.
Mu 2021 nibwo bwa mbere mu Rwanda hageze inkura zera (whites rhinos) nyuma y’iz’umukara zari zihasanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!