Mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi huzuye Ingoro Ndangamurage y’ibidukikije, izafasha mu kubika ibikorwa bitandukanye by’urusobe rw’ibinyabuzima no mu iterambere.
Iyi ngoro izanafasha abaturage b’Akarere ka Karongi mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Iyi nzu yegereye ikiyaga cya Kivu hafi ya Hotel Gold Eden Rock, yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyari imwe y’u Rwanda, yubatswe na Leta. Abanyakarongi batangaza ko igiye kurushaho kugaragaza ibyiza nyaburanga bw’u Rwanda.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), ubwo yifatanyaga n’abanyakarongi mu bikorwa bw’imurikabikorwa ry’aka karere muri Werurwe 2013, yabibukije ko u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu gufata neza no kubungabunga ibidukikije. Yabasabye ko iyi Ngoro Ndangamurage y’ibidukikije izababera isoko y’iterambere, banabungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Iyi ngoro ndangamurage izerekanirwamo ibijyanye n’ibidukikije, ku ikubitiro hakazamurikwa ibijyanye n’ingufu (Renewable and non renewable energy). Hejuru yayo hari ubusitani bugizwe n’ibiti n’ibyatsi by’imiti itandukanye ya kinyarwanda. Iyi ni yo ngoro ndangamurage iboneka mu karere ko mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi ni yo yonyine yubatse kuri uru rwego muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO