00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Igishushanyo mbonera cy’ingoro y’umuco kirakemangwa

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 July 2013 saa 10:47
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubwo cyamurikaga igishushanyo mbonera cy’Ingoro y’Umuco ya Kigali, kizubakwa ku musozi wa Rebero, Inararibonye mu bijyanye n’umuco basabye ko harebwa uburyo kizagaragaza iby’umuco nyarwanda imbere n’inyuma.
Abayobozi bo mu nzego za Leta batandukanye hamwe n’abandi bafite umuco mu nshingano zabo bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kunoza igishushanyo mbonera cya Kigali Cultural Village, bavuze ko iki gishushanyo mbonera (…)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubwo cyamurikaga igishushanyo mbonera cy’Ingoro y’Umuco ya Kigali, kizubakwa ku musozi wa Rebero, Inararibonye mu bijyanye n’umuco basabye ko harebwa uburyo kizagaragaza iby’umuco nyarwanda imbere n’inyuma.

Abayobozi bo mu nzego za Leta batandukanye hamwe n’abandi bafite umuco mu nshingano zabo bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kunoza igishushanyo mbonera cya Kigali Cultural Village, bavuze ko iki gishushanyo mbonera cyiganjemo imyubako za kizungu, mu gihe iyi Ngoro izaba isobanura iby’umuco w’Abanyarwanda.

Bavuze ko mu gihe aho iyi ngoro izubakwa hari ubuhaname butatuma hubakwa inyubako z’umwiburungushure (mu nziga) ziranga umuco nyarwanda, hashyirwa imbaraga mu mitako y’imbere bikagaragara mo iby’umuco kimwe no hanze y’inzu mu busitani hakarebwa imitako yo mu bwoko bwose igaragaza umuco nyarwanda. Ariko abenshi bagaragaza ko ubuhaname atari ikibazo kuko u Rwanda rwose atari ikibaya kandi izo nyubako zari zihari cyangwa se ngo abantu babe bari batuye mu bitwa.

Minisitiri Franҫois Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko hashyirwamo imbaraga bagahura na Minisiteri y’Umuco na Siporo bakungurana ibitekerezo akareba ibyashyirwamo imbaraga mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Yibukije kuzita ku mihanda myiza igomba kugera hose muri iyi Ngoro. Ababaza niba iyo mihanda yaratekerejweho, niba kandi hari amazi, umuriro na internet yihuta.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, yavuze ko umuhanda uhari, ko igisigaye ari ijya mu duce tuzaba tuhagize.

Iyi nyubako igizwe n’icyumba (auditorium) gikorerwamo imyidagaduro, ibibuga byo kwiyereka (aho bazajya bagaragaza umuco nyarwanda), inzu z’amahahiro y’iby’umuco gakondo , ubusitani burimo ibimera by’amoko atandukanye, imihanda ifasha abantu ingendo; ibi byose bifuje ko ibyinshi bizajya bigaragaramo umuco nyarwanda.

Mr Raffael uhagarariye Keios sosiyeti yakoze iki gishushanyo mbonera, yagize ati “Hazaba hari ahagenewe imbyino gakondo, imyiyereko nyarwanda, inzu igaragaza amateka, n’ahagaragaza urusobe rw’ibinyabuzima.” N’ubwo yatangaje ibi yasabwe gukosora hakazagaragaramo cyane ibiranga umuco nyarwanda.

Bamwe mu babonye iki gishushanyo mbonera batanze ibitekerezo bavuga ko bazareba uburyo hajyamo inzu zubakishije ibyatsi zigaragaza umuco nyarwanda.

Iki gishushanyo cya Kigali Cultural Village kirakemangwa ko ntaho kigaragaza umuco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages