00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mamba Club niho hantu hambere muri Kigali hageze umukino wa "Bowling"

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana na Kwizera Emmanuel

Kuya 11 July 2012 saa 11:27
Yasuwe :

Bowling ni umukino wamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu mwaka w’1901 ubwo hatangiraga Shampiyona yawo ya mbere, benshi bemeza ko umukino ubereye ijisho, ukaba ukinwa hakoreshejwe biye nini, "Mamba Club" niyo ibashije kuzana bwambere uyu mukino mu Rwanda.
Mamba Club ni resitora ikagira n’akabari, iri mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura imbere y’Ibiro Bikuru Top Security ni ahantu hakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho waganirira n’inshuti zaw, (…)

Bowling ni umukino wamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu mwaka w’1901 ubwo hatangiraga Shampiyona yawo ya mbere, benshi bemeza ko umukino ubereye ijisho, ukaba ukinwa hakoreshejwe biye nini, "Mamba Club" niyo ibashije kuzana bwambere uyu mukino mu Rwanda.

Mamba Club ni resitora ikagira n’akabari, iri mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura imbere y’Ibiro Bikuru Top Security ni ahantu hakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho waganirira n’inshuti zaw, ugakina imikino irimo nka Beach Volley, koga muri Piscine, gukina Bowling, imyicungo y’abana, Yoga n’indi mikino itandukanye hanyuma bakagira n’ibyo kurya no kunywa by’amoko menshi.

Bar Restaurant Mamba Club imaze imyaka ibiri itangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali, umwihariko wayo ni uko ifite imikino ngororangingo itandukanye utasanga ahandi mu Rwanda. Iyo mikino igizwe n’uwa Bowling nk’umwe utasanga ahandi mu Rwanda witabirwa cyane by’umwihariko n’abanyamahanga bawukiniraga mu bihugu baba baturutsemo, Volley ikinirwa ku mucanga (Beach Volley), Piscine y’abantu bakuru ndetse n’iy’abana, ibikinisho n’ibyicungo by’abana, kandi ngo banigisha abana gukora amasiporo atandukanye arimo no kubigisha koga.

Muri “Happy hours” ibiciro baba babihanantuye kandi haba hari ibinyobwa bitandukanye, cocketail, hambourg n’ibindi byinshi kandi bitagira amakemwa.

Buri cyumweru bitewe n’uko abantu benshi baba baruhutse Mamba club ibakira neza bakaruhuka.

Abana bagize iminsi mikuru y’amavuko bashobora kugana Mamba Club ikabafasha kuyizihiza neza, bakoresheje “bouncing Castle” mu gihe cy’amasaha abiri ndetse banabishaka bakayikodesha bagakorera iminsi mikuru mu ngo zabo.

Si imikino gusa bafite kuko banafite ibinyobwa by’amoko anyuranye n’ibyo kurya by’amoko menshi abantu ibyo bifuza byose aho banatekera ibirori bitandukanye.

Uwamariya Dorothée, umwe mu bayobozi ba Mamba Club yagize ati: “Intego yacu ni ugushimisha abatugana bose, ku buryo baruhuka mu mutwe, Igituma rero twakira abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga ni ukubera ko dufite ubusitani bicaramo n’inshuti zabo bakaruhuka, bakoga, bagakina ari nako banywa banarya ibyo bashaka”.

Akomeza agira ati:” Beach Volley bakinira ku mucanga bisanzuye bameze neza ku Cyumweru yo ni umwihariko, “bowling” yo nta handi wayisanga mu Rwanda”.

Mamba kandi ifite Salle ya Yoga ifasha abantu kugorora imitsi na “Saloon de coiffure” ikorwamo n’uwabyigiye muri Amerika. Bafite kandi n’intego yo kuzana n’ibindi byinshi birimo n’imikino mishya itandukanye.

Mamba Club, ikorera ku Kimihurura hafi yo kuri Top Security wifuza ibindi bisobanuro nimero zabo ni 0782208824, 0788618891 cyangwa ukabandikira kuri E-mail: [email protected].

Foto:Kwizera E.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages