Imibare ishyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’ ibirunga igaragaza ko abagore ari bacye kuko mu bakozi 142 bakoresha harimo 14 gusa b’igitsinagore.
Abagore n’abakobwa bakora umwuga wo kubungabunga za Pariki no kuyobora ba mukerarugendo bavuga ko akenshi uyu murimo wagenewe abagabo bakanakeka ko usaba ingufu.
Mukakanyana Odette umwe mu bakora umwuga wo kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byaho, yatangarije IGIHE ko akunda uyu mwuga, anagira inama abandi bagore kuwutinyuka kuko ari kimwe n’indi kandi utanaruhanyije.
Yagize ati “Uyu mwuga benshi bawufata nk’ugoranye, bakawugereranya nk’uwa gisirikari, kubera kuzamuka imisozi, kuyimanuka bakumva ari ikibazo kuri bo, nyamara ahubwo ari byiza binafitiye umubiri wacu akamaro.”
Mukakanyana akomeza avuga ko ubuyobozi bubitaho, buri wese agahabwa aho gukorera ashoboye, hitawe ku bushobozi bw’umuntu agahabwa agace abasha gukoreramo, gusa avuga ko nta kigoye kirimo, bisaba gusa akamenyero no kubikunda.



















TANGA IGITEKEREZO