Ku nshuro ya 9, mu Kinigi akarere ka Musanze kuri uyu wa 22 Kamena, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 12 b’ingagi n’Umuryango mushya washinzwe. Uwo muhango witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, abandi bagize Guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Uwo muhango witabiriwe n’abanyamahanga benshi bari Rifai Taleb umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’isi gishinzwe ubukerarugendo, Isaiah Washington , umukinnyi w’amafilimi, Lieke van Lexmond, umuholandi werekana iby’imideri agakora no kuri Televiziyo, Mark van Eeuwin, umuholandi ukina amafilimi, ukora kuri TV agakora n’amafilimi, Cyprian Chitundu – ushinzwe isosiyete ya ZESCO Ltd yo muri Zambia, Dr. Paula Kahumbu umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubutaka no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kenya akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’inshuti z’abakunda Pariki z’ibihugu, Paul Dalgleish - ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Hoteli mpuzamahanga yaMarriott mu burasirazuba bwo hagati bw’Afurika , Jeffrey David Sachs, impuguke mu by’ubukungu yo muri Amerika akaba n’umuyobozi w’ikigo cyigisha iby’ubutaka muri Kaminuza ya Columbia, Ramsey Tokunbo Nouah Jr umunyanijeriya wagiye atsindira ibihembo bitandukanye, Kazuya Ogawa – Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda na Kidumu – umuhanzi w’i Burundi uba Nairobi.
Nk’uko tubikesha ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), dore amazina y’abana b’ingagi biswe uyu munsi n’abayise.
6. Izina: Icyamamare Maktub (Rising Star); Igitsina: Gabo; Igihe yavukiye: 21 Ukuboza 2012; Nyina: Ahazaza; Umuryango ivukamo: Agashya; Uwise izina: Lieke van Lexmond – Umunyamideri w’Umuholandie, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo na Mark van Eeuwin na we Umukinnyi wa filime w’umuholandi, akaba n’umunyamakuru wa Televiziyo.



















TANGA IGITEKEREZO