00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 100 bavutse ku wa 4 Nyakanga bahawe amahirwe yo gusura ingagi ku buntu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 June 2017 saa 05:03
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kibinyujije muri gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’, cyahaye amahirwe yo gusura ingagi zo mu birunga ku buntu binyuze muri tombola abanyarwanda 100 bavutse ku wa 4 Nyakanga ariko barengeje imyaka 15,.

Iyi gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kumenya no gusura ibyiza by’igihugu cyabo, yatangiye umwaka ushize kandi yatumye abakerarugendo b’imbere mu gihugu biyongera.

Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki, Belise Kariza, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko mu cyiciro cya kabiri cya Tembera u Rwanda bazirikanye icyifuzo cy’Abanyarwanda binubiye ko iyongerwa ry’ibiciro byo gusura ingagi bigakurwa ku madorali 750 kikagera ku 1500$ ku bantu bose.

Yagize ati “Mu cyiciro cya kabiri cya Tembera u Rwanda turashaka kuzibanda cyane ku bukerarugendo ngagi nyuma y’uko hari benshi bagaragaje ko bumvise bataritaweho ubwo twongeraga ibiciro byo kuzisura.”

Yakomeje agira ati “Tuzahitamo abanyamahirwe tugendeye kuri tombola izaba ku wa 4 Nyakanga, ikazaba ari umwihariko ku bantu bavutse kuri iyi tariki uretse abari munsi y’imyaka 15.”

Kariza yasobanuye ko itariki ya 4 Nyakanga bayitoranyije bitewe n’uko aribwo u Rwanda rwibohoye ndetse akaba ari bwo urugamba rwo kubungabunga ibidukikije rwongeye gushyirwamo ingufu bityo ingagi zo mu misozi miremire zigatangira kugenda ziyongera.

Abavutse kuri iyi tariki barasabwa gutangira kwiyandikisha banyuze kuri [email protected], cyangwa ku biro bya RDB ku Gishushu, mu mujyi mu nyubako ya Grand Pansion Plaza, i Rubavu, i Musanze na Gisakura. Amahirwe azahabwa abantu 100 ariko ntawuzahitamo utembera mu mwanya we ubwo igikorwa nyir’izina cyo gusura ingangi kizaba gikorwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Imibare ya RDB yerekana ko Abanyarwanda 3% ari bo basura ingagi zo mu birunga. Gushyiraho iyi tombola bizatuma biyongera kandi binafashe Abanyarwanda batabashije kubona ikiguzi cyo kuzisura guhatanira ayo mahirwe.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwemeza ko mu rwego rwo guhoza amarira abijujutiye izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi bazajya bashyiraho izi poromosiyo cyangwa bagasura n’izindi pariki dore ko nka Pariki y’Akagera 54% by’abayisura ari Abanyarwanda.

Belise Kaliza avuga ko mu cyiciro cya kabiri cya Tembera u Rwanda bazirikanye icyifuzo cy’Abanyarwanda binubiye ko iyongerwa ry'ibiciro byo gusura ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages