00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasuye Pariki ya Nyandungu mu 2025 barenze ibihumbi 100

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 January 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu bwatangaje ko umwaka ushize wa 2025 wasize abasuye iyo pariki biyongereye bagera ku bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n’abayisuye mu mu 2024.

Ubuyobozi bw’iyo pariki bugaragaza ko abayisura bakomeza kwiyongera kuko bavuye ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024.

Bigeze mu 2025 abasuye iyo pariki bariyongereye cyane kuko byageze mu Ugushyingo abayisuye babarirwa mu bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere burenga 30% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije ndetse ni ryo zamuka rinini iyo pariki igize kuva yashingwa mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyandungu, Ildephonse Kambogo, aganira na CGTN yavuze ko n’amafaranga iyo pariki yinjiza ari gukomeza kwiyongera.

Ayo mafaranga yavuye kuri miliyoni 158 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu 2025, ndetse ibyo byayifashije mu kubona amikoro ikeneye itishingikirije cyane kuri Leta.

Kambogo ati “Intego yacu ni ukwerekana ko uretse gufasha mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure n’ibindi, ibishanga bishobora no kwinjiza amafaranga. Ikindi ni uko Leta idakenera gushyiramo andi mafaranga, ahubwo biba bibungabunzwe kandi bininjiza ayo mafaranga.”

Kambogo kandi yagaragaje ko hari inyigo iri gukorwa izarangira mu byumweru biri imbere, igamije kugira ngo mu myaka ibiri iri imbere cyangwa mbere yayo muri iyo pariki hongerwemo izindi nyamaswa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko icyemezo cyo kwimura ibikorwa byose biri mu bishanga ari ingenzi cyane kuko aho byimuwe hagiye gufasha mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima harimo no kugarura inyamaswa n’ibimera byari byarazimye bitewe n’ibikorwa by’abantu.

Muri iyi Pariki kandi ni ho hantu honyine muri Kigali ushobora gusura inyoni, ndetse ubuyobozi bwayo bugaragaza ko kuri ubu harimo amoko yazo arenga 200 mu gihe mbere y’uko haongerwamo izindi harimo atageze ku 100.

Pariki ya Nyandungu yafunguwe muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ni yo yakomotseho igitekerezo cyo gutunganya ibindi bishanga bitanu muri Kigali bizarangira muri Mata 2026.

Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba, ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 200.

Abasuye Pariki ya Nyandungu mu 2025 barenze ibihumbi 100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages