00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amapariki y’u Rwanda, icyitegererezo ku bukerarugendo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 June 2013 saa 10:35
Yasuwe :

Imyaka igiye kugera kuri 20 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abatutsi basaga bahasize ubuzima bazizwa uko baremwe. Kuva icyo gihe igihugu cyatangiye kwiyubaka haba mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, politiki, ubukungu, ubutabera n’ibindi. Urwego rw’ubukerarugendo ntirwasigaye inyuma, kuko icyari ishyamba rya Nyungwe hahinduwe Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Ni imwe mu mapariki akunze gusurwa na ba mukerarugendo. Hashyizweho kandi gahunda yo Kwita Izina (…)

Imyaka igiye kugera kuri 20 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abatutsi basaga bahasize ubuzima bazizwa uko baremwe. Kuva icyo gihe igihugu cyatangiye kwiyubaka haba mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, politiki, ubukungu, ubutabera n’ibindi. Urwego rw’ubukerarugendo ntirwasigaye inyuma, kuko icyari ishyamba rya Nyungwe hahinduwe Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Ni imwe mu mapariki akunze gusurwa na ba mukerarugendo. Hashyizweho kandi gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi, imyaka ibaye icyenda.

Izari inagbo za FPR Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hubatswe Demokarasi itajegajega kandi abantu bahuza imbaraga mu gusana no kubaka igihugu, ubu u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bya Afurika mu kugira umutekano n’isuku, kandi rufite umurongo uhamye mu kwita ku bidukikije.

Nk’uko bitangazwa na Washington Post, abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe bamaze igihe batunzwe na yo kuko bakuragamo imbaho n’inkwi zo gucana ndetse bakahigamo inyamaswa baryaga. Si ibyo gusa kuko hari n’imirimo y’ubuvumvu yakorerwagamo.

Guhera mu 2010, Umushinga ugamije gushyigikira ubukerarugendo burambye muri Pariki ya Nyungwe (SSENNP) binyuze muri gahunda yiswe “Nyungwe Nziza” washyize gahunda yo guteza imbere no gushyigikira ubukerarugendo n’ibungabunga mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuzamura ubukungu bw’abaturiye iyo Pariki binyuze mu bukerarugendo.

Uwo mushinga ukoranan’abaturage ndetse n’amashuri mu kubungabunga ibidukikije no guha abaturage imirimo cyane cyane bikomotse kuri ba mukerarugendo baturuka mu mpande zose z’Isi. Pariki ya Nyungwe ifite umwihariko wo kugira ikiraro kirekire (Canopy) ba mukerarugendo batembereho bareba ibyiza bitatse iyo pariki.

Pariki ya Nyungwe, ni imwe muri Afurika icumbikiye ubwoko bw’inyoni busaga 280, icumbikiye inyamaswa zo mu bwoko n’inguge bugera kuri 13, budapfa kuboneka aho ari ho hose muri Afurika.

Muri Pariki ya Nyungwe habonekamo ibindi byiza byinshi birimo ibiti birebire by’ubwoko bwiza, imigezi, amasumo, inyamaswa zinyuranye kandi ifite abayobora ba mukerarugendo bafite ubumenyi ku ndimi zinyuranye. Iyo usura iyo Pariki wakirwa na Kitabi Cultural Village aho ubanza kwerekwa byinshi mu bigize umuco nyarwanda, cyane cyane mbere y’umwaduko w’Abakoloni. Nyungwe Nziza Project, yahaye akazi abatuye ahongaho mu kubyina, kuririmba no kwakira abantu bijyanye n’umuco nyarwanda.

Nyungwe Nziza Project (NNP) mu 2010, yubatse ikiraro kirekire (Canopy Walk) gifite metero 90 z’umurambararo na metero 50 z’ubutumburuke, kiza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma y’ibindi bishobora kuboneka muri Afurika y’Epfo no muri Ghana. Kugitemberaho bituma ubona byinshi byiza bitatse Pariki ya Nyungwe utabona uri hasi, byatumye abayisura barushaho kwiyongera cyane.

NNP irakorana na Wildlife Conservation Society ndetse na Jane Goodall Institute, gushaka uburyo Pariki ya Nyungwe yose yagerwamo nab a mukerarugendo, bagahabwa amahirwe yo kubona inguge nyinshi zituye muri iyo Pariki. NNP ikorana kandi US National Park Service mu gufasha ba mukerarugendo kwiyobora mu gihe basura iyo pariki. Barigisha abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo n’abaturage gukora ibishoboka byose Pariki ya Nyungwe ikaza ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu mapariki acumbikiye inyoni asurwa cyane.

Iyo usuye Pariki ya Nyungwe ntiwabura icumbi kuko hari amacumbi menshi anyuranye arimo Nyungwe Forest Lodge , Nyungwe Top View Hill Hotel, Gisakura Guest House; usangamo ibyangombwa byose biba mu yandi mahoteli yubatse mu mijyi. By’akarusho hari amafu utasanga ahandi.

Umushinga Nyungwe Nziza watumye abaturiye Pariki ya Nyungwe bahindura ubuzima n’urwego rw’ishoramari batera imbere. Canopy Walk yatumye umubare w’abasura Pariki wiyongera ku buryo budasanzwe, abaturage basaga 100 bahawe akazi.

Nk’uko bitangazwa na Rica Rwigamba Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, ushinzwe Ubukerarugendo n’ibungabunga ry’urusobe rw’ibinyabuzima, muri iki gihe cyo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya cyenda, umuhango uzabera mu Kinigi ku itariki ya 22 Kamena 2013, Pariki ya Nyungwe na yo izasurwa. Hazatahwa n’uruganda rutunganya ifu y’ibigori rwubakiwe abaturage baturiye iyo Pariki mu rwego rwo kubateza imbere mu bukungu, biturutse ku mafaranga yinjizwa na mukerarugendo basura Pariki zo mu Rwanda. Si aho gusa kandi kuko bazasura n’ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Umwaka ushize urwego rw’ubukerarugendo bwashoboye kwinjizaMiliyoni 281.8 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga Miliyari 178 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranije n’umwaka wabanje hinjiye Miliyoni 251.3 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 159 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu 2012 amafaranga yinjijwe n’urwego rw’ubukerarugendo yiyongereyeho 17%.

Rica Rwigamba Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo n'Ibungabunga ry'urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB
Canopy Walk iafasha abasura Pariki ya Nyungwe kubona ibyiza byinshi biyitatse
Zimwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki ya Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages