Ubuhigi, ubuvumvu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni zimwe mu mbogamizi ku iterambere rya Pariki cyane ko ngo usanga byibasira ubuzima bw’inyamaswa zitandukanye nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wayo w’agateganyo, Ntihemuka Pierre.
Ati “Uretse ubuhigi, hari ikijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko cyo kiri kugenda kigabanuka, hari ibijyanye n’ubuhakuzi, akenshi usanga abajya mu ishyamba bashaka ahantu hari inzuki ari nabyo bitera na ya nkongi y’umuriro rimwe na rimwe duhura nayo mu cyi, ibyo bikorwa nibyo duhangana nabyo muri Nyungwe.”
Ubuyobozi buvuga kandi ko hakenewe ingufu nyinshi zo kubirwanya, nyuma y’uko mu bikorwa by’amarondo yakozwe muri iyi pariki, hafashwe ba rushimusi bagera ku ijana, umubare wiyongereye ugereranije n’umwaka ushize.
Yagize ati “Ubu ngubu abantu barenga ijana barafashwe bashyikirizwa inkiko, ugereranyije n’umwaka ushize iyi mibare yarazamutse.”
Ingamba zo guhangana n’iki kibazo, zikubiye mu myanzuro y’Inama iheruka guhuza ubuyobozi bw’iyi pariki ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016, aho bemeje ko uzajya afatirwa muri iyi pariki azajya ahanirwa mu ruhame imbere y’abaturage, kandi ngo bagiye no gukaza amarondo muri iyi pariki, bafatanije n’inzego z’umutekano.
Ibikorwa bya ba rushimusi biri mu byateje inkongi y’umuriro yafashe iyi Pariki mu mpeshyi y’uyu mwaka, yatumye hakongoka ubuso bungana na hegitari 100 biturutse ku bikorwa by’abaturiye iyi pariki bajya guhakuramo ubuki, aho usanga ngo rimwe na rimwe basiga umuriro waka, ugahita ukongeza n’ahandi.
Mu rugamba rwo guhashya ibikorwa bya ba rushimusi, muri Kanama uyu mwaka, Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bwatwitse ibikoresho birimo amacumu, amahembe y’inzovu, imitego ikoreshwa mu guhiga inyamaswa, ibitiyo, amapiki, ibikarayi n’ibindi byifashishwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byari byafatiwe muri Nyungwe bifashishaga bahiga inyamaswa muri iyi pariki.
Inzovu ya nyuma yabarizwaga muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe ba rushimusi bayiteze imitego irapfa mu 1999.



















TANGA IGITEKEREZO