Muri uru ruzinduko, abazarwitabira bazabasha kubona amoko atandukanye y’inyamaswa ziba muri iyo pariki, imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura.
Pariki y’akagera irimo n’izindi nyamaswa zitanduknaye nk’impala n’imparage, impongo, inzovu, imvubu, ingwe, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.
Umuyobozi wa Show me Araound Rwanda, Bukuru Augustin, yabwiye IGIHE ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugufasha abanyarwnda gusoza umwaka mu byishimo, bifatanya n’imiryango ndetse n’inshuti mu kwizihirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda.
Ati “Gusoza umwaka amahoro ni ikintu gishimishije ariko kuwusoza usura ibyiza by’igihugu hamwe n’abawe byo ni akarusho. Pariki y’Akagera ni imwe mu zicumbikiye inyamaswa nyinshi nziza, inyoni ndetse n’ibimera. Twifuje gufasha abanyarwanda kubyishimira, bizabe n’urwibutso kuri bo, abo bakunda n’imiryango yabo.”
Pariki y’Akagera uretse inyamaswa, inabonekamo ibiyaga bitandukanye bituma uwayisuye ataha akiyikumbuye.
Kujyana na Show me Around muri Pariki y’Akagera ni ukwishyura amafaranga 35 000 Frw ku muntu umwe, abantu babiri (couple) umwe azishyura 30 000 Frw, umwana azishyure 25 000 Frw.
Abanyamahanga baba mu Rwanda umwe azishyura amadolari 50, naho abavuye mu mahanga bishyure amadolari 140.
Muri ayo mafaranga hazaba harimo itike y’urugendo, ibyo kurya byo ku manywa, kwinjira muri pariki n’umuntu ugufasha gutembera pariki.
Ushaka kugura itike cyangwa gusobanuza yahamagara nimero 0781473047/ 0789933484. Kugura amatike bizarangirana na tariki 27 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO