Ibi bishimangirwa n’imibare y’abantu basura iyi parike bakomeza kwiyongera uko iminsi igenda yiyongera kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, ni mu gihe mu 2024 bageze ku 76.754.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba.
Ku bantu bayisura, baba bakwiye kumenya bimwe mu by’ingenzi nyaburanga biyigize, ku buryo bahava bageze hose. muri bimwe umuntu ugiye gusura iyi pariki bwa mbere akwiye kumenya, harimo:
Inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare
Ubundi iyi Pariki igizwe n’ibice bitanu, bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari n’ ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibintu bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Amoko arenga 200 y’inyoni ndetse n’ibindi bimera bigera kuri 60
Ubwo iyi Pariki ya Nyandungu yafungurwaga mu 2022 yabarurwagamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi ariko ubu arenga 200 arimo inyange n’izindi zitandukanye ndetse hari n’inyamaswa ziyigaragaramo zirimo akanyamasyo, ifumberi, inzobe n’izindi.
Ibyuzi bifasha ibinyabuzima byo mu mazi kororoka ndetse n’ibiyaga bihimbano
Muri iyi pariki harimo ibiyaga bihangano biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892, aho abahasuye bashobora kuruhurukira impande zabyo kuko hatewe udutebe dutuma ababishaka bicara bakarambya bareba inyoni zitambuka hafi aho cyangwa se baroba kuko hari ibifite amafi hari kandi ibyuzi bitanu byororerwamo amafi.
Ubusitani bwitiriwe Papa
Muri Pariki ya Nyandungu hari agace kahariwe Ubusitani bwa Papa (Pope’s Garden). Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yari yagiriye mu Rwanda.
Ahari ubu busitani ni munsi neza n’ahari ikimenyetso cy’ishusho ya Papa ubwo yari mu Rwanda ku wa 7-9 Nzeri 1990. Amakuru avuga ko ari ho yambariye mbere yo gusoma misa.
Ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda
Iyo ugeze muri iyi Pariki usangamo ubwoko bw’ibiti burenga 60 bwa Kinyarwanda (Indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.
Abasuye iyi pariki kandi bashobora kubona serivisi zitandukanye nk’ibyo gufungura kuko hari restaurant, ifasha abantu bahatembereye kuticwa n’inyota n’inzara.
Ikindi gitangaje kuri Pariki ya Nyandungu ni uko buri nzira yubakishishijwe amakoro yo mu Birunga ndetse n’imigano yavanywe mu Bushinwa.
Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!