Karenge Bush Camp ni lodge iherereye mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera aho igizwe na tente zirindwi zegeranyijwe zibyara lodge ikunze kurarwamo na ba mukerarugendo baba bashaka kumva no kureba inyamaswa nyinshi.
Iyi lodge yatangiriye mu Majyepfo ya Pariki y’Akagera ifite ibyumba bitandatu, yari yubatswe na tente zashyirwaga hamwe zikabyara ibyumba, bifite ubwogero bwo hanze, kuri ubu iyi lodge yimuriwe mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera hafi y’ikibaya cya Kirara kibarizwamo inyamaswa nyinshi mu bilometero nka bitandatu ujya gusohoka Pariki.
Ku muntu waraye muri Karenge Bush Camp aba afite amahirwe yo kureba inyamaswa zitandukanye kuko kuva aho iyi lodge yubatswe ugera muri iki kibaya ni iminota 15 gusa.
Umuyobozi ureberera Karenge Bush Camp, Twagirimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iyi lodge yatangiye mu 2015 ariko isa n’aho ari lodge yimukanwa kugira ngo ifashe abasura Pariki y’Akagera gusura ibice bitandukanye by’iyi Pariki.
Ati “Umwihariko wayo iri ahantu heza ku buryo uwaraye muri Karenge Bush Camp aba afite amahirwe aruta ay’abandi yo kureba inyamaswa zose kuko akenshi ziba ziri mu kibaya cya Kirara, iyo unabishatse ureba inyamaswa z’ijoro nk’ingwe, Intare, Impyisi n’izindi kuko uba unumva amajwi yazo ziri guhiga.’’
Twagirimana yavuze ko mu 2024 aribwo hafashwe icyemezo cyo kuvugurura Karenge Bush Camp bayiha ibyumba birindwi harimo icyumba kimwe cyakira umuryango w’abantu benshi.
Ati ‘‘Kera twakundaga kwakira abakiliya b’imbere mu gihugu cyane kurusha abanyamahanga ariko muri uyu mwaka byarahindutse cyane, ubu abanyamahanga nibo benshi turi kwakira kuko abenshi bishimira kurara ahantu hafi y’inyamaswa.’’
Twagirimana yavuze ko impamvu ituma abakiliya benshi bayikunda ari uko uwaraye muri Karenge Bush Camp aba yumva Intare zihuma mu ijoro, impyisi ziseka cyangwa zirara zihiga, mu gihe mu gitondo abenshi babona inyamaswa nyinshi ziri mu kibaya.
Kugeza ubu ibyumba by’iyi lodge ni amadolari 220 ashobora kwiyongera akagera kuri 250 bitewe n’igihe, ku baturarwanda bagira igabanyirizwa kuko bashobora guherwa icyumba ku madolari 165 ku ijoro.
Karenge Bush Camp ubu ifite abakozi 23 ariko hari gahunda yo kubongera bakagera kuri 28, bavuga ko kandi mu minsi iri imbere bazongera ibyumba bikagera ku umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!