Nubwo isake cyangwa imisambi bitacyumvikana cyane muri iki gihe, gusa inyoni bita inyombya yo iracyakomeje akazi kayo ko kubyutsa abantu iyo bigeze mu museso.
Uwavuga ko inyombya iri mu nyoni zisakuza cyane ntabwo yaba akabije kuko uretse ubaye uri ahantu zitabasha kuboneka naho ubundi iyo zitangiye kuvuga urusaku rwazo rugera kure.
Imiterere y’inyombya
Inyombya ni inyoni ishobora kugira uburebure bwa 19-20cm. Iyi nyoni kandi ishobora gupima 29-52g. Ku mutwe w’inyombya no mu maso harirabura.
Ku gice kiri hejuru y’amaso hagaragaraho umurongo utambitse w’ubwoya bw’umweru. Ku gice cyo hejuru ku mugongo hasa n’ibara ry’ivu kandi ahandi hose hasigaye hasa n’ikijuju kijya gutukura cyangwa se ibara rijya gusa n’umuhondo.
Umunwa w’inyombya urirabura kandi amaguru ajya gusa n’ibara rya move. Ikigore kijya kuba gito ugereranyije n’ikigabo.
Inyombya iboneka ahantu hameze hate?
Inyombya ni inyoni ikunda kuboneka iri yonyine cyangwa zikaboneka ari ebyiri ziri kumwe. Inyombya igaragara mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Afurika.
Nibura mu bihugu 26 bitandukanye bya Afurika babasha kubona iyo nyoni. Inyombya ikunda kuba hafi y’amazi, ibibaya byajemo umwuzure, mu bihuru, mu busitani n’ahantu hatandukanye harimo mu biti biri hafi y’ingo z’abantu.
Inyombya itungwa n’iki?
Inyombya ni inyoni itungwa n’ibintu bitandukanye harimo: intozi, ibinyugunyugu, ibihore, imiswa, udusimba duto ibitagangurirwa n’ibindi. Inyombya kandi ishobora kurya imbuto n’imitubu. Inyombya kandi ni inyoni ishobora kuboneka irimo koga mu mu mazi.
Imyororokere y’inyombya
Igihe cyo kororoka ku nyombya kigenda gitandukana bitewe n’aho iherereye. Inyombya ziri hafi y’umurongo ugabanya Isi mo kabiri wa Equateur zororoka igihe icyo ari cyo cyose, iyo ziherereye muri Afurika y’Iburasirazuba zororoka mu gihe cy’ubukonje, iyo ziherereye muri Afurika y’Amajyepfo zororoka mu bihe by’ubushyuhe.
Inyombya zikora umuryango w’ikigabo n’ikigore kandi uwo muryango ukamarana nibura igihe cy’umwaka.
Iyo bigeze igihe cyo gutera amagi ikigore cyonyine ni cyo cyubaka icyari hanyuma kigatera amagi 2-3.
Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi 12-17. Imishwi iyo imaze guturagwa igaburirwa n’ababyeyi bombi kandi iyo imaze iminsi 18 iba ikuze kandi imaze kumera amababa neza ku buryo uyibonye wamenya ko ari iy’inyombya. Imishwi imaze ibyumweru bine iva mu cyari ikigendera ikajya kwigenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!