Barora Léonidas w’imyaka 68 na Kabatsi Félicien w’imyaka 65 batuye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, kimwe n’abandi benshi bahoze ari ba rushimusi, bavuga ko kuri ubu basigaye batunzwe n’amadovize ava mu bukerarugendo.
Kabatsi avuga ko yatangiye kuba rushimusi mu 1977, ariko amaze imyaka 10 abiretse.
Yagize ati "Nari rushimusi, nategaga inyamaswa muri parike y’Ibirunga. Nicaga impongo, imbogo nzihigishije amacumu hanyuma tukazibaga tukazirya."
‘Naretse guhiga iterambere riza ryisukiranya iwanjye’
Nk’uko akomeza abivuga, ngo si we wibwirije kureka guhiga inyamaswa mu ishyamba, ahubwo ni RDB yabigizemo uruhare.
Ati “RDB niyo nkesha kuba naravuye mu birunga, niyo nkesha inzu y’amabati 36 n’igikoni cy’amabati 10, ndetse n’inka n’intama eshanu mfite, kuko yadukanguriye kuva mu bushimusi bw’inyamaswa ahubwo tukibumbira mu makoperative tukiteza imbere. Ubu rwose iterambere twarigezeho tubikesha kwishyira hamwe.”
‘Izina ryanjye ryaramenyekanye kandi nkiri rushimusi sinari nzwi’
Mu kigo ‘Iby’Iwacu Cultural Village’ kiri mu Karere ka Musanze, hubatse inzu za Kinyarwanda, zitandukanye muri zo harimo iyitiriwe Barora Léonidas wahoze ari kabuhariwe mu gushimuta inyamaswa.
Yagize ati “Iyo mbonye inzu banyitiriye bintera ishema cyane, kuko nahoze ndi rushimusi kabuhariwe, ndazwi cyane muri aka gace, kubera ko nicaga inyamaswa zikomeye zirimo ifumberi, imbogo, impongo, inzovu n’inkende. Iyo namaraga kuzica narazibagaga nkarya inyama zazo, izindi nkazigurisha, amahembe n’impu zazo bakampa amafaranga y’intica ntikize.”
Barora yakomeje atangaza ko bamwe batahanaga umuhigo, abandi bakahasiga ubuzima kuko iyo uticaga inyamaswa yo yarakwicaga cyangwa ikagukomeretsa.
Yagize ati “Ku mubiri wanjye hari ibikomere natewe n’inyamaswa. Ntiwayicaga mutabanje kurwana inkundura, iyo wagiraga amahirwe ntikwice yagusigiraga ibikomere. Hari abagiye bapfa hari n’abasigiwe ubumuga n’inyamaswa.”
Uwabaye rushimusi iyo akumbuye inyama bigenda bite?
Nk’uko abahoze ari ba rushimusi babivuga, ngo bafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba bidasubirwaho, iyo bakumbuye inyama bajya kuzigura.
Barora ati "Twarigishijwe bihagije, ubu ngize uwo mbona agerageza guhiga inyamaswa twakizwa na mbuga. Iyo dukumbuye inyama tujya kuzigura. Ikindi batworoje intama n’andi matungo magufi kandi yarabyaye, iyo ushaka gushira ipfa ubaga itungo ukarirya."
Mu Karere ka Musanze habarizwa abahoze ari ba rushimusi basaga 1200, bakaba bibumbiye mu makoperative icyenda, barimo abagera kuri 40 bafite akazi gahoraho mu kigo ‘Iby’iwacu Cultural Village.’



















TANGA IGITEKEREZO