00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’Intare, Inkura z’umukara zigiye kugarurwa muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 January 2017 saa 09:00
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yatangaje ko gahunda yo kugarura Inkura z’umukara muri Pariki y’Akagera nyuma y’imyaka myinshi zihacitse igeze kure ishyirwa mu bikorwa.

Kugarura Inkura muri iyi pariki, ni igikorwa kigamije guteza imbere ubukerarugendo gifitwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB gifatanyije na African Parks, sosiyete ifite mu nshingano kugenzura pariki y’Akagera ku nkunga ya leta y’u Buholandi yemeye gutanga ama Euro ibihumbi 200.

Mu Kiganiro na The New Times, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Robert Kayinamura, yatangaje ko muri Gashyantare bateganya kuzana Inkura 20 zirimo ingabo 10 n’ingore 10, bazikuye muri pariki ya Thaba Tholo iri mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuzikura muri iriya pariki zizashyirwa mu kato, mbere yo kuzanwa mu Rwanda ndetse ko muri iki cyumweru, African Parks izagirana ibiganiro n’abahagarariye pariki ya Thaba Tholo na sosiyete Conservation Solutions ishinzwe kubungabunga ibikorwa ndangamurage kugira ngo ibisabwa byose binonosorwe.

Ati “Zizabanza gushyirwa mu kato muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’ukwezi ubundi zizanwe mu matsinda abiri azaba agizwe n’inyamaswa (inkura) 10 mu gihe cy’icyumweru kimwe mu ntangiriro cyangwa hagati muri Werurwe.”

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kumenyekanisha ibikorwa muri Pariki y’Akagera, Sarah Hall, yavuze ko hatarashyirwaho itariki y’igihe izo nkura zizagerera mu Rwanda, ariko yemeza ko imyiteguro yo yatangiye.

Yakomeje avuga ko uruzitiro(boma) izi nkura zizakirirwamo mu gihe cy’amasaha 48 mbere yo kurekurwa narwo rwamaze gutegurwa.

Inkura z’umukara 50 nizo zabaga muri Pariki y’Akagare hagati ya 1960 na 1970, mbere y’uko zihashira mu 1980 biturutse kuri ba rushimusi.

Izi Nkura zigiye kuzanwa mu Rwanda nyuma y’aho mu 2015 hazanwe Intare, ibikorwa byitezwe kongera umubare wa ba mukerarugendo basura igihugu.

Kuva mu 2010, ubwo RDB na African Parks biyemezaga gufatanya imicungire ya Pariki y’Akagera mu gihe cy’imyaka 20, ishobora kongerwaho indi nkayo, umubare w’abayisura wavuye ku bihumbi 15 ugera kuri bihumbi 32 muri 2015.

Ni mu gihe kandi amafaranga yinjije yavuye ku bihumbi 200 by’amadorali mu 2010, agera kuri miliyoni 1.2 y’amadorali mu 2015.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages