Mu mpera z’icyumweru gishize abakozi bashyinzwe Pariki y’Akagera bafashe imiba y’igiti cya Kabaruka (Umusheshe/ Osyris lanceolata) ku cyambu cya Karushuga kigana mu gihugu cya Tanzania, bashaka kuyinjiza muri icyo gihugu. Ubuyobozi bw’iyi pariki buravuga ko ubushimusi bw’iki giti buyibangamiye.
Mutangana Eugene ukora muri Pariki y’Akagera, yatangarije IGIHE ko bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Karushuga bakekwaho kuba bakora ubucuruzi bwa magendu bw’iki giti.
Mutangana yavuze ko iyi miba yakurikiranwe ishyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nyuma y’uko aho bayisanze abaturage bose bijijishije bakamera nk’abashungera nta n’umwe wemera ko ari we nyira yo.
Yakomeje avuga ko ibi biti biba muri Pariki y’Akagera, hakaba hari n’ibiva mu gihugu cya Tanzania bikinjirira mu Murenge wa Rwiminyinya uri mu Karere ka Nyagatare.
Iki giti benshi bemeza ko kigurishwa mu gihugu cya Uganda no mu bihugu by’Abarabu, kuko ngo gikorwamo imibavu ihumura neza.
Umusheshe (Kabaruka) ni cyo giti kuri ubu kirimo gushimutwa mu buryo bushobora gutuma gicika mu bimera gakondo by’u Rwanda.
Ubuyozi bwa Pariki y’Akagera butangaza ko hakomejwe gushyirwa imbaraga mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu guca burundu ishimutwa ry’iki giti, kuko barushimusi bagitema nabi bikanavamo ingaruka zo gutuma gicika burundu.



















TANGA IGITEKEREZO