Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kigiye gutangira gahunda yo kungenzura umubare w’imisambi iri mu Rwanda ndetse banakurikirane ubuzima ibayemo.
Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ko imisambi ibangamiwe cyane ku isi by’umwihariko n’ibikorwa bya muntu aho ivanwa mu ndiri yayo kamere ikajyanwa ahandi bitewe n’impamvu zitandukanye bikaba binatuma itabasha kororoka nk’uko bikwiye.
Kuri ubu mu Rwanda hagaragara imisambi ibarirwa mu Magana, bityo hatagize igikorwa vuba ishobora gucika burundu.
Ni muri urwo rwego RDB yashyizeho gahunda yo kungenzura imisambi iri mu gihugu igashyirwaho ibimenyetso ndetse igasubizwa mu ndiri kamere yazo bityo izo nyoni z’ubwiza buhebuje zikarengerwa.
RDB ikaba ishishikariza abantu batunze imisambi batari bayimenyekanisha kwitabira iki gikorwa, kuko nyuma yacyo hazakurikiranwa abazaba bafite imisambi itarabaruwe kugira ngo hubahirizwe amategeko ahana umuntu wese ushimuta cyangwa utunga mu buryo bunyuranije n’amategeko inyamaswa zirimo gucika ku isi n’imisambi irimo.
Uramutse wifuza ibindi bisobanuro ku bijyane n’iyi gahunda ya RDB, wahamagara
Olivier Nsengimana kuri telefoni 0784841184, Antoine Mudakikwa kuri 0788552826 na Albert Kayitare kuri 0788585922.



















TANGA IGITEKEREZO