00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwazamuye ibiciro byo gusura ingagi mu birunga

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 May 2017 saa 07:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyakubye kabiri igiciro cy’abajya gusura ingagi, kiva ku madolari 750 kigera ku 1500$ ku bantu bose kandi kigahita gitangira gukurikizwa.

Nk’uko iki kigo cyabisohoye mu itangazo kuri uyu wa Gatandatu, hanashyizweho icyiciro gishya aho uzajya asura umuryango wose w’ingagi azajya yishyura 15, 000$ agahabwa n’umuherekeza.

Ariko ryongeyeho ko icyo giciro gishya kitareba abakerarugendo bari baramaze kwishyura amatike yo gusura ingagi mbere y’isohoka y’iri tangazo.

Abazajya basura izindi parike zirimo Nyungwe na Akagera nibura mu gihe cy’iminsi itatu basuye n’ingagi, bazajya bagabanyirizwa 30%.

Ikindi ni uko abantu bazajya baba baje mu nama bagasura ingagi mbere cyangwa nyuma yayo bazajya bagabanyirizwa kugera kuri 15%.

RDB isobanura ko kongeza igiciro bigamije gushyigikira uburyo bwo kubungabunga pariki ndetse bikazanafasha mu iterambere ry’abayituriye.

Uko kwiyongera kw’igiciro kuzatuma isaranganywa ry’umusaruro ku baturiye pariki wiyongera, kuva kuri 5% kugera ku 10%.

Mu myaka 12 ishize, imishinga isaga 400 yo gufasha abaturiye pariki yaruzuye irimo amavuriro, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi, n’ijyanye no gutanga amazi meza mu baturage.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iyo mishinga yateje imbere abantu batuye hafi ya za pariki.

Yagize ati “ Gusura ingagi ni umwihariko. Twazamuye igiciro kugira ngo bifashe imishinga yo kuhabungabunga. Turashaka kandi gukora ku buryo imiryango ituye hafi ya pariki ibona umugabane munini w’ibyinjizwa n’ubukerarugendo kugira ngo byunganire imishinga y’iterambere ariko binabateze imbere mu buryo bw’ubukungu.”

Hoteli nziza ziri gufungurwa mu Karere ka Musanze ndetse na gahunda zitandukanye ziri gushyirwaho kugira ngo hahazwe ibyifuzo by’abasura mu Kinigi, harimo kongera udushya ahari ikigo cy’ikoranabuhanga, hakongerwamo ibiro bigezweho na serivisi z’ubukerarugendo zirimo amasomo yo kubungabunga pariki, ahazajya higira abana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ingagi zo mu birunga ni nke ku Isi, hasigaye izigera kuri 880 gusa, u Rwanda rukagiramo 62% yazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .