U Buholandi na African Parks bemeye gutanga inkunga y’amayero
ibihumbi 200, amafaranga asaga miliyoni 160 z’amanyarwanda mu masezerano yashyizweho umukono tariki ya 3 Werurwe 2016.
Nk’uko IGIHE yabitagarijwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, aya mafaranga azatangwa buhoro buhoro kugeza hazanywe Inkura icumi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, ku ruhande rw’u Buholandi hari Minisitiri w’ubukungu Martjin Van Dam.
Mu butumwa bwatanzwe mu buryo bw’amashusho ,Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) Francis Gatare yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga no gufata neza za pariki.
Gatare yongeyeho ko ubukerarugendo bukomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, kandi ko Abanyarwanda ubwabo batangiye kuba benshi mu basura za pariki zo mu Rwanda.
Gatare yakomeje ashimira inkunga ya Leta y’u Buholandi mu mushinga wo kuzana inkura muri Pariki y’Akagera, ndetse ashimira African Parks isanzwe icunga Pariki y’Akagera.
Gatare yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda izarwanya kandi igakumira abajura biba inyamaswa muri za pariki hirya no hino ku isi.
Ubukerarugendo bushingiye ku guteza imbere za Pariki no kuzifata neza biri mu bikomeje gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Izi nyamaswa nshya zizaza ziyongera ku ntare zagejejwe mu Rwanda umwaka ushize ndetse zisanga izindi nk’inzovu n’imvubu muri Pariki y’Akagera.
Kuba mu minsi iri imbere u Rwanda ruzaba rufite intare, ingwe, inzovu , imvubu n’inkura bikunze kwitwa Big 5, bizarushaho gukurura ba mukerarugendo no guteza imbere ubukerarugendo bwinjiza amadovize.
Umwaka ushize Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda amafaranga y’amanyarwanda arenga miliyoni 240 nk’uko RDB iherutse kubitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO