00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhango wo kwita izina (Live)

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 June 2013 saa 10:09
Yasuwe :

Kuri uyu munsi tariki ya 22 Kamena, mu Kinigi harimo kubera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 12. Uyu muhango witabiriwe n’abantu batari bake nk’uko bisanzwe. Ubu ni ku nshuro ya cyenda iki gikorwa kibaye.
Kurikirana amashusho y’uyu muhango LIVE kuri IGIHE.TV http://igihe.tv/
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari kugeza ijambo ku bitabiriye uwo muhango
Mu gice cya mbere cy’umuhango wo kwita ingagi hiswe amazina umuryango w’ingagi wa Karisimbi. Uwise izina ni uwitwa (…)

Kuri uyu munsi tariki ya 22 Kamena, mu Kinigi harimo kubera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 12. Uyu muhango witabiriwe n’abantu batari bake nk’uko bisanzwe. Ubu ni ku nshuro ya cyenda iki gikorwa kibaye.

Kurikirana amashusho y’uyu muhango LIVE kuri IGIHE.TV http://igihe.tv/

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari kugeza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

Mu gice cya mbere cy’umuhango wo kwita ingagi hiswe amazina umuryango w’ingagi wa Karisimbi. Uwise izina ni uwitwa Washington.

Umwana wambere w’ingagi yiswa Icyamamare, indi yitwa Inyungura, naho indi yitwa Abasore.

Ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi Rafiki, Dr Claude, Knowles Butera, King James n’abandi.

Umuyobozi ushyinzwe ibidukikije mu ishami rya Loni ari mu bitabiriye uyu muhango, aho nawe yambaye imyenda ya Kinyarwanda (Umukenyero n’Umyitero).

Hari urujya n’uruza rw’abantu mu Kinigi bitabiriye ibirori byo Kwita abana b’ingagi 12.

Hari kandi abanyamakuru benshi bitabiriye ibi birori, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse imihanda yose.

Umuhanda n’inkengero z’aka gace ko mu Kinigi zuzuye ibyapa bigaragaraza ingagi biri ahantu hose. Abaturage bitabiriye ibirori nabo ni benshi cyane ku buryo abenshi babuze imyanya yo kwicaramo.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Mu cyiciro cya kabiri cyo kwita izina abana b’ingagi icyenda : Mu bise amazina harimo umwe mu banyamakuru ba Mombai batemberye i Kibeho, harimo na Senateri wa Kenya, n’umunyamerika wo muri Kaminuza ya Colombia, n’umukinnyi wa Filimi muri Nigeria, umuyobozi ushyinzwe kubungabunga ubutaka muri Kenya n’abandi batandukanye.

Ingagi ziswe aya mazina:

  • Isimbi
  • Ingamiya
  • Icyororo
  • Fasha
  • Icyororo
  • Imigano
  • Iraje
  • Ubukerararugendo
  • Ganza
  • Ikigega

Amwe mu mafoto

Bamwe mu bari kwita amazina ingagi mu Kinigi
Bamwe mu bana b'ingagi bamaze kwitwa amazina
Jay Polly, Knowless na Tom Close baririmba indirimbo yitwa Kanda Amazi
Knowless aririmba mu muhango wo kwita izina
Claire Akamanzi, Umuyobozi mukuru w'agateganyo wa RDB mu muhango wo kwita izina i Kinigi
Umuhanzi King James ari gushimisha abafana
Umuhanzi Dr Claude aririmba ashyushya abantu
Umuhanzi Dr Claude aririmba
Bamwe mu bise amazina ingagi
Umuhanzi Rafiki arasusurutsa abitabiriye ibirori
Umuhanzi Rafiki arasusurutsa abitabiriye ibirori
Abantu ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye umuhango wo kwita ingagi
Itorero urukerereza ribyina
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Ahakirirwa ba mukerarugendo
Bosenibamwe Aime, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru amaze kuhagera
Abanyamahanga bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya cyenda
Umunyamakuru wa IGIHE TV arabagezaho uko umuhango ugenda nk'aho muhibereye
Itangazamakuru ryo hanze y'u Rwanda na ryo ryitabiriye ibirori
Ba Minisitiri Kanimba Francois, Kamanzi Stanislas na Mitali Protais bamaze kuhagera
Abantu bitabiriye umuhango wo kwita izina ari benshi

Amafoto/Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages