00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 October 2012 saa 02:17
Yasuwe :

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Pariki ya Nyungwe ifatana na Pariki ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi.
Muri Afurika yose Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo ifite ishyamba ry’inzitane rimaze igihe kirekire. Ifite ubuso bwa kilometero kare hafi 970.
Rugerinyange Louis, Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyungwe, yadutangarije ko iyi pariki irimo amoko menshi y’ibimera, urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’inyamanswa, imigezi n’ (…)

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Pariki ya Nyungwe ifatana na Pariki ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi.

Muri Afurika yose Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo ifite ishyamba ry’inzitane rimaze igihe kirekire. Ifite ubuso bwa kilometero kare hafi 970.

Rugerinyange Louis, Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyungwe, yadutangarije ko iyi pariki irimo amoko menshi y’ibimera, urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’inyamanswa, imigezi n’ ibindi.

Yavuze ko amasoko menshi y’imigezi n’amazi menshi yo mu Rwanda aturuka muri iri shyamba, aho hafi 60% by’amazi y’u Rwanda aturuka muri iri shyamba ritanga n’isoko y’uruzi rwa Nili.

Rugerinyange atangaza ko iyi Pariki yabayeho mbere y’izindi mu gihe cyiswe icy’ubutita (ice age). Ni igice gikize ku runyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, urwunge rw’ibiti by’indabyo zirimo ubwoko bw’ibito n’ibiti by’inganzamarumbo bya lobelia. Harimo n’ibiti bivamo imiti ya Kinyarwanda.

Pariki ya Nyungwe uhasanga amoko 1,250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibihuru, amoko asaga 200 ya « Orchidées » ndetse n’indabo z’agahebuzo. Kuri ubu ubwoko bune bw’ izi ndabo bwagaragaye ko ari bushya muri siyansi.

Umuyobozi Wungirije w’iyi Pariki atangaza ko izi ndabo zo mu bwoko bwa Orchidées zikundwa n’abantu batandukanye ku Isi, barimo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, bityo akaba ari umwihariko mwiza ku Rwanda kuba muri iyi Pariki harimo amoko menshi yazo.

Iyi Pariki ifite umwihariko w’amoko 13 y’inguge zikurura ba mukerarugendo. Zirimo amoko utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika.

Mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi ku byerekeye Pariki ya Nyungwe iri ahitwa Uwinka twasanzeyo urutonde rusobanura ibiri muri iyi Pariki harimo n’amoko y’inguge.

Aha twahasanze n’icyondi (Cercopithecus lhoesti), igihinyage, inkomo (Colobus angolensis ruwenzori), inkima (Cercopithecus mitis doggetti & kandti ), impundu (Pan troglodytes schweinfurtii),Umukunga (Cercopithecus ascanius schmidti), inkende (Cercopithecus aethiops), igishabaga (Cercopithecus albigena johnostonii), Galago ntoya n’inini hamwe n’Igitera.

Impundu zo zenda gusa n’umuntu cyane, mu gihe inkomo zo mu bwoko bwazo ari nto kandi zibyarira amezi atandatu zikabaho imyaka itarenze makumyabiri. Muri iyi pariki ziba mu miryango ari nyinshi, aho hamwe zisaga 500 ahandi zigasaga 50.

Rugerigerinyange Louis yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi ku bwoko bw’ibinyugunyugu biri muri iyi Pariki bibonekamo ku bwinshi, kandi bikunzwe na bamukerarugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages