Kuva aho imirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa (FARDC) n’iz’umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi, Abanyarwanda ntibakwiriye kugira impungenge ku mutekano w’ingagi ziba muri Pariki y’ibirunga, mu Ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, kuko ngo umutekano usesuye.
Ibi nibitangazwa na Rica Rwigamba, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubukerarugendo na ma Pariki kibarizwa muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB (Rwanda Development Board), mu kiganiro yahaye IGIHE kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Nyakanga 2012.
Rica Rwigamba atangaza ko nta mpungenge Abanyarwanda bagomba kugira kuko umutekano ari wose muri Pariki, Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
Akomeza avuga kandi ko imirwano ibere muri Congo atari mu Rwanda bityo ingagi zikaba ziherereye ku ruhande rw’u Rwanda.
Ikigo RDB ubu kimaze kwohereza muri Pariki y’Ibirunga itsinda ry’abakozi bunganira abahasanzwe, mu rwego rwo kwongera umutekano w’ingagi.
Ingagi ni zimwe mu nyamaswa zinjiza amadevise menshi mu bukerarugendo bwo mu Rwanda. Pariki y’Ibirunga yo mu Rwanda ikaba ihanga imbibi n’iya Congo kuburyo rimwe na rimwe ingagi zamuka ziva mu gihugu zijya mu kindi.



















TANGA IGITEKEREZO