00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB iritegura kwita izina ingagi ku inshuro ya 8

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 27 May 2012 saa 11:17
Yasuwe :

Ku inshuro ya munani, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambvere kirategura umuhango wo kwita izina ingagi.
Muri uyu muhango uteganijwe ku wa 16 Kamena, abana 19 b’ingagi ni bo bazitwa amazina hamwe n’indi ngagi y’imbyeyi ikuze.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubukerarugendo burambye, ubukungu nyabwo kuri buri wese”. Kwita izina ingagi bizitabirirwa n’abaturage bagera ku bihumbi batuye hafi ya pariki y’Ibirunga zibamo, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abahagarariye (…)

Ku inshuro ya munani, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambvere kirategura umuhango wo kwita izina ingagi.

Muri uyu muhango uteganijwe ku wa 16 Kamena, abana 19 b’ingagi ni bo bazitwa amazina hamwe n’indi ngagi y’imbyeyi ikuze.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubukerarugendo burambye, ubukungu nyabwo kuri buri wese”.

Kwita izina ingagi bizitabirirwa n’abaturage bagera ku bihumbi batuye hafi ya pariki y’Ibirunga zibamo, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamahanga, abahanga mu byo gufata neza inyamaswa, ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kwita ku bidukikije muri RDB, Rwigamba Rica yavuze ko kwita izina ingagi muri uyu mwaka bije bikenewe kuko bigaragara ko ibidukikije bidafashwe neza. Yongeraho ko u Rwanda rwafashe umugambi wo kurengera ibidukikije mu buryo buganisha Abanyarwanda ku iterambere.

Rwigamba yagize ati: “Twitaye cyane ku bukerarugendo kandi ibi bituma u Rwanda rumenyekana ku isi yose. Kwita izina ni intambwe imwe muri nyinshi zafashwe mu kuzirikana, kurinda ibintu karemano cyane hibandwa ku ingagi zitandukanye ziboneka muri pariki y’ibirunga.”

Byongeye kandi Rwigamba avuga ko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutungo kamere w’ejo hazaza ari nako uwo mutungo ubyazwa umusaruro bityo ubukene bukagenda bugabanyuka.

Agashya k’uyu mwaka ni ukwereka amahanga yose amakuru ajyane n’ingagi zo mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga umuntu akazajya abona abana b’ingagi yifashishije ikorana buhanga rya mudasobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages