00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye hagati y’u Rwanda, Congo na Uganda…

Yanditswe na

Hitimana M.

Kuya 17 June 2012 saa 10:36
Yasuwe :

Ibihugu bihuriye kuri Pariki ya Virunga biri guhuriza hamwe bihashya ba rushimusi b’ibinyamaswa. Kuva muri Werurwe hasenywe imitego y’inyamaswa amagana ndetse na ba rushimusi barakumirwa.
Inyamaswa zibangamirwaga muri iyi pariki ya Virunga ihuriweho n’u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda ni Ingagi zo mu birunga, ubu sizigaye ziboneka hacye ku isi, imbogo n’izindi. Ibyo bihugu bitatu bikaba biri gukaza umutekano mu kuzirinda.
Nk’uko Syfia ya Grands Lac yabyanditse, hari bamwe mu bafatiwe (…)

Ibihugu bihuriye kuri Pariki ya Virunga biri guhuriza hamwe bihashya ba rushimusi b’ibinyamaswa. Kuva muri Werurwe hasenywe imitego y’inyamaswa amagana ndetse na ba rushimusi barakumirwa.

Inyamaswa zibangamirwaga muri iyi pariki ya Virunga ihuriweho n’u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda ni Ingagi zo mu birunga, ubu sizigaye ziboneka hacye ku isi, imbogo n’izindi. Ibyo bihugu bitatu bikaba biri gukaza umutekano mu kuzirinda.

Nk’uko Syfia ya Grands Lac yabyanditse, hari bamwe mu bafatiwe mu cyuho; Bigega Gabriel w’imyakia 64 utuye mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze yafatanywe ibiro 15 by’inyama z’inyamaswa.

Muri Pariki ya Virunga ihuriweho na pariki eshatu z’ibi bihugu uko ari bitatu hagaragaragamo imitego myinshi y’inyamaswa, ibi bikabangamira ubwisanzure bw’inyamaswa z’ibihugu byose, kuko ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi.

Umurinzi wa Pariki, Munyaneza Augustin yagize ati: “Inyamaswa si nk’abantu, zo ntizikenera viza kugirango zambuke imipaka. Ni yo mpamvu mu mezi ane ashize twafashe ingamba zo kurindira hamwe pariki, dukuraho imitego yatezwa.”

Hamaze gutahurwa imitego irenga 150 ku mipaka ya Pariki u Rwanda ruhuriyeho na Congo.

Uburinzi kuri ubu bwamaze gushyirwa ku murongo ku buryo ba rushimusi batabaca mu rihumye nyuma y’aho muri Gashyantare hari icyana cy’ingagi cyaje kuboneka cyishwe.

Munyaneza ati: ″Ubu hacungwa umutekano nk’aho ari mu gihugu kimwe. Kandi ubu umubare w’abarinzi wariyongereye”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages