00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’amabanki y’ibihugu by’Afurika bagiye kongera agaciro k’ifaranga

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 21 July 2012 saa 09:04
Yasuwe :

Abayobozi b’amabanki y’ibihugu by’Afurika biyemeje gukorera hamwe, bazamura agaciro k’ifaranga, nyuma y’inama yabahuje n’impuguke mu by’ubukungu kuri Serena Hotel i Kigali, yasojwe ku itariki ya 20 Nyakanga 2012.
Abo bayobozi b’amabanki bazajya bafatanya gukora ubushakashatsi buteza imbere abaturage, ndetse no gutanga amakuru mu bantu bose igihe ifaranga ryataye agaciro. Bavuze ko bagiye kurushaho gushyira ho uburyo bwo kuzamura agaciro k’ifaranga, no kumanura ibiciro by’ibicuruzwa (…)

Abayobozi b’amabanki y’ibihugu by’Afurika biyemeje gukorera hamwe, bazamura agaciro k’ifaranga, nyuma y’inama yabahuje n’impuguke mu by’ubukungu kuri Serena Hotel i Kigali, yasojwe ku itariki ya 20 Nyakanga 2012.

Abo bayobozi b’amabanki bazajya bafatanya gukora ubushakashatsi buteza imbere abaturage, ndetse no gutanga amakuru mu bantu bose igihe ifaranga ryataye agaciro. Bavuze ko bagiye kurushaho gushyira ho uburyo bwo kuzamura agaciro k’ifaranga, no kumanura ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko.

Iyi nama ije nyuma y’aho intambara ziri mu bihugu by’Abarabu zatumye ibikomoka kuri peterori byuriza ibiciro, hakiyongera ho ihungabana ry’ubukungu byiganje mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikoresha ifaranga rya Euro.

Ibi byose byatumye ubukungu buhungabana, amafaranga ata agaciro, ubuzima burahenda cyane ku Isi yose, bityo iyi nama yari igamije gushyira ho ingamba zo gukumira ibyo bibazo muri Afurika.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver avuga ko muri iyi nama buri gihugu cyavugaga uko kibyitwaramo iyo ifaranga ryaguye, bityo ibindi bihugu na byo bikagenda bisobanura ingamba nyazo zo guhangana n’ikibazo cyo guta agaciro k’ifaranga.

Nk’uko Gatete abivuga ,akenshi iki kibazo gikunze no gutuma banki zibura amafaranga, bigatuma zitagira ubushobozi bwo guha inguzanyo abantu bazikeneye.

Nk’u Rwanda, Gatete yavuze ko zimwe mu ngamba zafashwe harimo, ukwegereza abantu ama banki, no gusobanurira abaturage uko Guverinoma yita ku bibazo by’ubukungu iyo habaye ho ikibazo nk’iki.

Ikindi kandi Gatete yongeye ho ati “Tuzashishikariza abantu kubitsa amafaranga bifashishije ikoranabuhanga”. Yavuze ko bifuza ko abantu batakomeza kubika amafaranga mu mifuka yabo, kuko iyo ari mu byuma by’ikoranabuhanga, bituma Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeza kuyabyaza umusaruro.

Yavuze ko abantu bakangurirwa kubika amafaranga bakoresheje telefoni, internet banking, ndetse n’ibyuma bitanga amafaranga, batirengagije n’ubundi buryo butandukanye bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Abajijwe niba nta ngaruka mbi zishobora kuzaturuka ku ifaranga rusange ryenda gushyirwa ho mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ugereranyije n’uko byagenze i Burayi, Gatete yagize ati “Tuzareba impamvu zateje igihombo mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi, tuzikureho hakiri kare.”

Yongera ati:”Hazashyirwa ho amategeko yo gutanga inguzanyo, uburyo bw’imicungire y’imari mu ma banki, kandi uwo mushinga w’ifaranga rusange urakomeza kwigwa kugeza mu mpera z’uyu mwaka”.

Iyi nama yari imze iminsi 2, yateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, iterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Banki y’Isi ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere (IGC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages