Ubu bushakashatsi bushyizwe hanze mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura serivisi z’imari ndetse hakoreshejwe ikoranabuhanga dore ko 96% by’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa TransUnion Rwanda, Didier Mutambazi, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buri gukura ku rugero rwiza ariko hakenewe kureba uburyo abaturage batasigara inyuma.
Ati “Iyo turebye ku iterambere ry’ubukungu bwacu, izamuka rya 9,4% ku mwaka ku musaruro mbumbe w’igihugu ni imibare myiza. Igisigaye ni ukureba uko, mu gihe igihugu gikura, twakomeza kubona ko ubuzima bw’abaturage burushaho gutera imbere, ndetse n’abakora mu rwego rw’imari bose bagafatanya gukemura ibibazo bibangamiye abaturage,”
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya tariki ya 10 Gashyantare na tariki ya 9 Werurwe 2026, bukorerwa ku bantu 259 bafite imyaka y’ubukure.
Bwagaragaje ko inguzanyo abantu bakunda gufata ari iz’abantu ku giti cyabo aho zifatwa n’abangana na 47% zigakurikirwa n’iz’abanyeshuri zifatwa na 28%.
Bugaragaza kandi ko 49% by’abatekereje gufata inguzanyo birangira babiretse kubera ibibazo birimo imishahara idahagije, inyungu ku nguzanyo ziri hejuru no kumva ko batabasha kuzishyura.
Nubwo hakiri imbogamizi mu kubona inguzanyo, ariko ubu bushakashatsi bugaragaza ko 76% by’ingo ziteganya ko amafaranga zinjiza mu rugo aziyongera mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bavuga ko azaguma uko ari.
Ni mu gihe 38% zavuze ko amafaranga zinjiza yiyongereye mu mezi atatu ashize, mu gihe 24% zavuze ko yagabanutse.
Umuyobozi wa TransUnion muri Afurika, Lee Naik, yavuze ko ubu ikibazo u Rwanda rufite atari ukwagura gusa uburyo bwo kubona serivisi z’imari, ahubwo ari kugira ngo abantu babashe kuzibyaza umusaruro.
Ati “Kugerwaho na serivisi z’imari ntabwo ari kubona uburyo bwo kwishyura cyangwa kohereza amafaranga gusa. Ni ubushobozi bwo guha abantu amahirwe yo gutera imbere.”
Yavuze ko kubona inguzanyo nyinshi kandi zoroshye byafasha Abanyarwanda benshi kubona inzu zo guturamo n’imodoka, kwiga no gushora imari mu bucuruzi buto n’ubuciriritse.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 62% bw’babajijwe bagezweho n’ubutubuzi bw’ifashishije ikoranabuhanga, 9% muri bo bagirwaho ingaruka n’ubu butubuzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!