Ni urugendoshuri ruzamara iminsi ibiri. Rwatangiye ku wa 18 Kanama 2025, aho aba bayobozi basobanuriwe n’abagize Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) uburyo u Rwanda rwimakaje gukoresha ikoranabunga muri serivisi z’imari, gukorera mu mucyo, no kugeza ku Baturarwanda bose serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa Zambuko Trust Microfinance, ikigo cy’imari cyo muri Zimbabwe, Lorraine Thondhlana, yavuze ko bimwe mu byatumye bakora urugendoshuri mu Rwanda ari uburyo mu nama iheruka ihuza abayobozi b’ibigo by’imari muri Afurika yabereye muri Zimbabwe muri Kamena 2025, banenejejwe n’intambwe u Rwanda rwateye muri uru rwego cyane cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Twishimiye ndetse dutungurwa n’uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, kandi bigakorwa mu mucyo. Twe iwacu ibyo ntiturabigeraho kuko usanga abantu bagitonda imirongo ku bigo by’imari kugira ngo babone serivisi bashaka, rero urebye niyo mpamvu turi hano.”
Mu 2024, raporo ya FinScope yagaragaje ko mu Rwanda, 96% by’abaturage bagerwaho na serivisi z’imari.
Iyi raporo igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditse nka banki n’ibigo by’imari iciriritse bagera kuri 92%, mu gihe abakoresha uburyo butanditse ari 4%.
Abakoresha izi serivisi z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, iyi raporo igaragaza ko muri uwo mwaka bageze kuri 86% bavuye kuri 62% bariho mu 2020.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, yavuze ko u Rwanda rwabonye kare amahirwe ari mu kwegereza serivisi z’imari abaturage.
Ati “U Rwanda rwamenye kera ko kugeza ku bantu bose serivisi z’imari ari rwo rufunguzo rw’iterambere, kuko bifasha abantu guhangana n’ibibazo bitandukanye, gutangira ubucuruzi, ndetse no kwiteza imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu Sacco, Laurance Uwambaje, yavuze ko hari byinshi umuntu yakwigira ku Rwanda kuko bakoze ibishoboka ngo uru rwego rw’imari rugere aho rugeze.
Ati “Hari byinshi bakeneye kumenya, nk’ubu barimo batubaza uburyo tumenya amakuru y’umuntu wese ufite inguzanyo mu Rwanda ku buryo aho umuntu agiye hose gufata indi nguzanyo, babasha kumenya ngo afite inguzanyo iteye itya mu kindi kigo cy’imari, ese ayishyura ate? Ku buryo nujya kumuha inguzanyo umenya icyo ugenderaho.”
Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko uru rugendoshuri rutazagirira akamaro Abanya-Zimbabwe gusa, ahubwo n’u Rwanda ruzagira icyo rubigiraho.
Ati “Ibi ntabwo ari ku nyungu zabo gusa, ahubwo natwe hari icyo turi bwigireho, kuko turasangira ibitekerezo, ubunararibonye ndetse no mu mikoranire, bitume turushaho kugera heza kurushaho.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo by’imari birenga 455 byanditse, muri byo 90% bibarizwa muri AMIR.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!