Byagarutsweho mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, bishingiye ku isesengura ryakozwe kuri raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu ya 2024/2025.
Iyo raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera, aho umusaruro mbumbe wazamutse ku gipimo cya 6,3% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, nyuma y’izamuka rya 9,3% ryagaragaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Yerekanye ko Urwego rw’imari rwakomeje kugira iterambere n’ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi, aho umutungo wose w’urwego rw’imari wazamutse ku gipimo cya 22,6% ugera kuri miliyari ibihumbi 14,3 muri Kamena 2025, uvuye kuri miliyari 1111,6 muri Kamena 2024, birenga izamuka rya 20,9% ryagezweho mu mwaka wabanje.
Komisiyo yabazaga ADECOR na sosiyete sivili niba iryo zamuka hari impinduka zigaragaza ryaba ryaragize ku baturage.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri ADECOR, Mbonyi Paul, yerekanye ko nubwo hari izamuka ry’ubukungu rigaragara ariko usanga hari abantu basigara inyuma bataba bagezweho n’iryo zamuka ry’ubukungu.
Yavuze ko mu rwego rwo kubateza imbere hari hakwiye kurebwa ibisubizo byihariye ku bantu bo mu byiciro byihariye, kugira ngo abasigara inyuma mu bukungu n’abo bazamuke.
Yakomeje kandi avuga ko banki z’ubucuruzi zikwiye kwagura imikorere yayo, zikegereza serivisi z’imari abaturage mu bice by’ibyaro.
Ati “Urwego rwa Serivisi z’imari rwateye imbere, ariko hari ibikwiye kunozwa kuko intego nyamukuru ari uko serivisi zigera kuri buri wese nta wusigaye inyuma. Twebwe nk’abarebera umuguzi, icyo twabonye ni ukwegereza serivisi z’imari abaturage bose cyane cyane abatuye mu byaro.”
Yakomeje ati “Iyo urebye usanga serivisi z’imari zitangwayo zitangwa muri Umurenge SACCO, ugasanga banki z’ubucuruzi ni nke cyane. Zikorera mu mijyi cyangwa mu duce tw’ubucuruzi dukomeye. Icy’uko abaturage b’icyaro batagerwaho n’abatanga serivisi z’imari banyuranye ngo bahitemo bisanzuye, kandi umuntu ahitamo muri byinshi ntabwo ahitamo kuri kimwe.”
Yasobanuye ko zishobora gushyiraho uburyo bwo kujya zegera abaturage, bagafashwa gufungura konti, gusaba inguzanyo, no gukoresha izindi serivisi zazo mu bice by’ibyaro abantu bakazimenya.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro rya Sosiyete Sivili mu Rwanda, Murangira Theoneste, yagaragaje ko hakwiye kurebwa ibiri inyuma y’imibare itangazwa mu rwego rwo kureba uko Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari mu kwiteza imbere.
Ati “Mu by’ukuri kuvuga ko serivisi z’imari zageze ku bantu ni uko abantu bazikoresha. Buri muntu arakora ibikorwa agakoresha serivisi z’imari, birimo kugira icyo akora nko gusaba inguzanyo ayikeneye n’ibindi. Ni byo ubu imibare ni myiza ariko tujye inyuma y’imibare turebe koko ingaruka nziza zigera ku baturage.”
Yakomeje agaragaza ko hakwiye kurebwa niba abantu basobanukiwe no gukoresha serivisi z’imari, amahirwe ari mu kuzikoresha mu gushaka kwiteza imbere ndetse no kumenyekanisha gahunda zihari zibafasha kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!