00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo 12 bahatanye muri ‘BK Urumuri Initiative’ bamuritse imishinga yabo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 November 2023 saa 08:40
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cya gahunda ya ‘BK Urumuri Initiative’, beretse akanama nkemurampaka imishinga yabo yigajemo irengera ibidukikije.

Iki ni icyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’, gahunda ya BK Foundation, ifatanyije n’ikigo gihugura ba Rwiyemezamirimo, ’Inkomoko Entrepreneur Development.’

Ku wa Kane, ba rwiyemezamirimo bageze ku cyiciro cya cyuma bazatoranywamo abazatsinda, bamuritse imishinga yabo, basobanura ibiyerekeye n’umusanzu ifite muri sosiyete.

Iyi mishinga yiganjemo irengera ibidukikije, iy’ubuhinzi, ubukerarugendo n’indi; igiye gutoranywamo izatsinda hashingiwe ku bibazo isubiza muri sosiyete, imirimo ihanga n’ibindi.

Abazahiga abandi bazahabwa inguzanyo na BK yishyurwa hatiyongereyeho inyungu, banahabwe amahugurwa y’amezi atandatu azabafasha kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu kunoza imishinga yabo ndetse buri wese ahabwe umujyanama we wihariye mu kuyiteza imbere.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa mu Kigo Inkomoko Entrepreneur Development, Helle Dahl Rasmussen, yavuze ko banejejwe no kubona hari imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Yagize ati “Maze imyaka irindwi mbona abamurika imishinga ariko buri gihe biba bishimishije. Twe nka Inkomoko dutewe ishema namwe, mwakoze ibikorwa byiza muri iyi mishinga aho mutanga ibisubizo sosiyete ikeneye, mu guhanga imirimo by’umwihariko kurengera ibidukikije.”

“Tunejejwe no kuba mwarizeye gukorana natwe muri uru rugendo; turifuza kuba abajyanama b’abizerwa kuri mwe.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ba rwiyemezamirimo kudacika intege ahubwo bagashyira imbaraga nyinshi mu kwagura imishinga yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko nka banki banejejwe no gushyigikira imishinga irengera ibidukikije.

Yagize ati “Mwibaze aho imishinga izana inyungu gusa ahubwo irengera n’ibidukikije mu kurinda umugabane wacu. Iyi ni yo ntego iri inyuma ya ‘BK Urumuri Initiative’ uyu mwaka.”

Yasabye abamuritse imishinga kwizera ko bashobora kuzana impinduka muri sosiyete.

Ati “Ba rwiyemezamirimo nimwigirire icyizere, mwizere ibitekerezo byanyu kandi ntimuzigere mucika intege mu kugera ku nzozi zanyu. U Rwanda n’Isi yose bikeneye ibitekerezo byanyu birema ahazaza harambye.”

Muri ba rwiyemezamirimo berekanye imishinga harimo Ngabo Karegeya ufite Ikigo cy’Ubukerarugendo ‘Ibere rya Bigogwe Tourism Center’, uyu ni umushinga w’ubukerarugendo bushingiye ku nka uherereye mu Bigogwe.

Ngabo yavuze ko “naramuka abonye inguzanyo ya BK izamufasha kubaka aho azajya yakirira ba mukerarugendo basura Bigogwe.”

Hari na Manirafasha Jean Claude uri mu batangije umushinga ‘Bright Future Contracting Company Ltd’ ukora ibikorwa by’ubuhinzi birimo kuhira no kubika neza umusaruro w’imboga ku buryo ishobora kumara iminsi itangiritse.

Yasabye BK kumuha inguzanyo ya miliyoni 6 Frw binyuze muri iri rushanwa, nayahabwa akaba ateganya kubaka ‘green house’ n’ikigega kizabafasha kujya buhira no mu mpeshyi.

BK Urumuri Initiative yatangijwe mu 2017 kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

BK Foundation ifatanya na Inkomoko Entrepreneur Development nk’ikigo gifite ubunararibonye mu guhugura ba rwiyemezamirimo bagashyirwa mu murongo ubafasha kwagura imishinga yabo.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa mu Kigo Inkomoko Entrepreneur Development, Helle Dahl Rasmussen, yavuze ko banejejwe no kubona hari imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiye
Ngabo yerekanye ibikorwa by'ubukerarugendo bushingite ku nka bubera mu Bigogwe
Ngabo Karegeye ufite umushinga wo gusura Bigogwe ni umwe mu bafatanye muri Urumuri Initiative
Ubuhinzi na bwo bwahawe umwanya muri iri rushanwa
Iyi mishinga yerekanywe yiganjemo irengera ibidukikije
Imishinga yerekanywe yose ni iya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko
Icyiciro cya karindwi cya Urumuri Initiative kigiye kugera ku musozo
Ilba Hair ikora amavuta yo mu musatsi yerekanye umushinga wayo
Aba nibo bazatoranywamo abazatsinda iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages