00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo 35 bafashijwe na BPR Bank, bahawe ubumenyi bw’uko bateza imbere ubucuruzi bwabo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 November 2022 saa 12:34
Yasuwe :

Abanyeshuri bamaze amezi ane bahugurirwa ku cyicaro gikuru cya BPR Bank ku bufatanye na African Management Institute na Consumer Centrics, basoje amasomo yabo bavuga ko yabafashije kwihangira imishinga mishya no kubyaza inyungu iyo basanganywe.

Africa Management Institute ni ikigo cyafashije ba rwiyemezamirimo 35 baturutse mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye mu Rwanda. Aba bose bafashijwe kumenya uko bagumana abakiliya babo, kubana neza n’abakozi babo ndetse no kubyara inyungu ziri hejuru.

Mu gihe kingana n’amezi ane aba banyeshuri bose bamaze biga, bakuyemo ubumenyi burenze ubwo bari bafite. Ibyo ba rwiyemezamirimo bize nabo babashije kubishyira mu bikorwa, cyane cyane abatari bafite imishinga yabo.

BPR Bank iri mu bafashije aba banyeshuri kwiga amasomo yabo kandi neza. Ushinzwe imishinga mito n’iciriritse muri BPR Bank, Arséne Mpunga Ibambasi, yavuze ko na nyuma y’iki gikorwa, bazakomeza guteza imbere ibikorwa byose birebana no kuzamura ishoramari mu bakiriya bayo.

Ati “Ba rwiyemezamirimo basoje amasomo yabo, ntabwo bihagije ahubwo dukeneye ko yagera no kuri benshi bashoboka. Nk’uko biri mu masomo bahawe, nabo bazaha ubumenyi abandi.

Turimaso Innocent yatewe ishema no kuba yarahuye n’abikorera, asanga ariwe gusa ukorera abandi, ahitamo kwihangira uwe murimo kandi atabangamiye akazi kandi asanzwe akora.

Ati "Nageze hano buri wese yakwivuga nkumva barikorera bose, nahise nshaka uko nange nikorera. Nashinze umushinga ugira inama abantu ku mishinga yabo, birangira mu Cyumweru kimwe nyishinze kandi abo twiganye nibo bakiliya banjye ba mbere."

Paul Kato ushinzwe ibikorwa muri Africa Management Institute, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ku banyeshuri.

Ati "Tumaze guhugura abakiliya bagera ku bihumbi bine. Abo bose bagaragaza impinduka mu ishoramari bakora, ni yo mpamvu tuzakomeza gukurikirana abo twatangiranye ndetse nabo tuzigisha bashya."

Uretse iyi gahunda, BPR Bank Rwanda igira ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda imbere.

Mu minsi ishize iyi Banki yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yitezweho gufasha mu korohereza Abanyarwanda kubona inguzanyo yo kugura inzu zo guturamo binyuze mu mushinga wiswe Bwiza Riverside Homes.

Ifite kandi gahunda yiswe ’Igire’ isanzwe ifasha urubyiruko kwihangira imirimo aho kuyishaka n’ibindi bikorwa bigamije kugira aho bivana sosiye bikagira aho biyigeza mu iterambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages