00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bank of Africa Rwanda yahawe Umuyobozi Mukuru mushya

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 September 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Bank of Africa yatangaje ko Vincent Istasse yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda, usimbuye Abderrahmane Belbachir, wari umaze imyaka irindwi kuri uwo mwanya.

Ni ibyatangajwe n’iyi banki mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, ivuga ko izo mpinduka zigaragaza intambwe ikomeye banki iteye mu gushimangira intego yayo yo guharanira gutanga serivisi z’indashyikirwa mu by’imari, ndetse no gutanga umusanzu mu guhanga udushya nk’uko biri mu ntego z’iterambere rirambye z’u Rwanda.

Vincent Istasse wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda afite inararibonye y’imyaka isaga 35 mu bijyanye na Banki, aho yagiye ayobora mu myanya itandukanye muri Banki zitandukanye zo mu Bufaransa ndetse no ku Mugabane wa Afurika aho twavuga nka Bank of Africa -Mer Rouge, Bank of Africa- Ghana, Bank of Africa Côte d’Ivoire n’ahandi.

Vincent Istasse wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda yatangaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe, ashimangira ko agiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya banki ndetse n’abayigana, abifashijwemo n’abakozi bayo basanganwe ubumenyi n’inararibonye mu gutanga serivisi mu by’imari.

Ati "Ntewe ishema no kuba ninjiye muri Bank of Africa Rwanda, ikigo cy’imari kizwiho kwiyemeza kuba indashyikirwa no kunyura abakiliya bacyo. Nishimiye gukorana n’itsinda ryacu ryuje ubumenyi mu kubaka urufatiro rukomeye rwa banki, guhanga udushya no gukomeza guha abakiliya serivise bifuza ndetse no kurenzaho."

Abderrahmane Belbachir wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, yagize uruhare mu iterambere ryayo no mu mikoranire yayo n’abakiliya, akaba yashimiye icyizere yagiriwe muri icyo gihe anifuriza amahirwe masa uwamusimbuye, avuga ko amufitiye icyizere cy’uko azakomeza kugira uruhare mu iterambere rya Bank of Africa Rwanda n’abayigana.

Abderrahmane Belbachir (uri ibumoso) wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda, ahererekanya ububasha na Vincent Istasse wamusimbuye, imbere y'Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Bank of Africa Rwanda, Emmanuel Ntaganda
Abderrahmane Belbachir yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa bya Bank of Africa mu Rwanda
Vincent Istasse yagiye akorera Bank of Africa mu bihugu bitandukanye mbere yo kugirwa Umuyobozi wayo mukuru mu Rwanda
Vincent Istasse asanzwe ari inzobere mu by’imari n’amabanki
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Bank of Africa Rwanda, Emmanuel Ntaganda (ubanza iburyo) ndetse na Betty Sayinzoga uri mu bayigize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages