Bank of Africa mu Rwanda yanavuze ko ingano y’amafaranga yose umukiliya akeneye ishobora kuyamuha ifatanyije n’andi mashami yayo muri Afurika.
Ibyo byatangajwe ku mugoroba w’itariki 10 Gashyantare 2026 ubwo iyo banki yatahaga inyubako nshya yimukiyemo icyicaro gikuru cyayo. Ni inyubako iri mu Mujyi wa Kigali mu Kiyovu.
Gutaha iyi nyubako kandi byajyanye no kwizihiza imyaka icumi Bank of Africa imaze ikorera mu Rwanda.
Ni ibirori byari bibereye ijisho byitabiriwe n'abayobozi b'ibigo bitandukanye mu gihugu, Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa ku Isi, Amine Bouabid, Umuyobozi wa Bank of Africa mu Rwanda, Serge Atikossie, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Bank of Africa mu Rwanda, Sayinzoga Betty n'abandi bayobozi b'iyi banki muri Afrika aho ifite amashami.
Byitabiriwe kandi na Ambasaderi w'Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Nicki Barigye.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bank of Africa Rwanda, Havugimana Jean yavuze ko imyaka 10 bamaze mu gihugu yabaye iyo kubaka ubushobozi muri serivisi bashobora guha abakiliya babo.
Ati “Imyaka 10 tumaze mu Rwanda yabaye myiza cyane iba iyo gukura ubu tumaze gutaha icyicaro gikuru cyacu. Igikuru ariko ni icyizere abakiliya n’abanyamigabane bacu batugiriye ku buryo bahamya ko dufatanyije mu Rwanda ari ahantu bashobora gukorera ubucuruzi bukunguka kandi bukanateza imbere Igihugu.”
Yongeyeho ko icyayifashije gutera iyo ntambwe ari ukwita ku byifuzo by’abakiliya ndetse ubu ihagaze neza mu gutanga inguzanyo.
Ati “Hano mu Rwanda dushobora gutanga inguzanyo kugeza kuri miliyari 6 Frw icyarimwe. Ariko muri rusange nta ngano y’inguzanyo tutabasha gutanga kuko BMCE Group tubarizwamo ifite andi mashami ya Bank of Africa agera kuri 20 ashobora guhuza ubushobozi.”
Yongeyeho ko imyaka 10 iri imbere izarangwa no kwihutisha ibyo banki ikora kurushaho mu mikoranire n’abakiliya by’umwihariko gukorana n’abenegihugu baba mu mahanga, ndetse no gufasha mu guteza imbere ibikorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Atikossie yavuze ko intambwe bamaze gutera ishimangira umuhate n’imbaraga.
Ati “Hamwe n’umuhate w’abo dukorana bose, ubunyamwuga no gufata inshingano, twubatse ikirenze kuba banki ahubwo tuba ikigo cyizewe. Uyu munsi twatashye inyubako yacu ariko ntimubifate nk’ahantu ho gukorera gusa ahubwo ni ukujyanisha n’igihe ibyo dukora no kwizerera mu hazaza.”
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Nick Barigye yavuze ko uburyo Bank of Africa yiyubatse mu myaka 10, bishimangira icyo igihugu kiba cyiteze ku kigo cy’imari.
Ati “Nka BNR tubona urugendo rwayo nk’intambwe nziza ishimangira uburyo ikigo cy’imari gishobora kwitwara neza ku isoko kandi kinazamura urwego rw’imari rwacu. Nshaka kubibutsa ko akamaro k’amabanki mu Rwanda karenze gutanga serivisi z’imari ahubwo mudufasha gushyigikira ishoramari, kwihangira imirimo n’ibindi bituma icyerekezo cy’Igihugu kizamura ubukungu koko.”
Yaboneyeho kandi gusaba iyi banki kwibanda ku gukorana n’inzego zirimo ubucuruzi buto n’ubuciriritse, kugeza serivisi z’imari kuri bose n’ikoranabuhanga kuko ziri mu by’ingenzi igihugu kiyikeneyeho.
Higiro Eugène uri mu bacuruzi bamaranye imyaka itanu na Bank of Africa Rwanda, yavuze ko imaze kumuha inguzanyo y’arenga miliyari 1.4 Frw kandi ashima umwihariko wayo.
Ati “Bank of Africa irabizi ko mu bucuruzi ibintu bigenda byihuta iyo utabikoze abandi babikora. Nko mu gutanga inguzanyo birihuta cyane ikaguha amafaranga ukajya gukora business.”
Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015 yihuje n’ikigo cy’imari iciriritse cyitwaga Agaseke Bank.
Ifite abakiliya barenga ibihumbi 25, amashami 14 mu gihugu harimo umunani muri Kigali, ndetse imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 80 Frw mu nzego zitandukanye.
BMCE Group ni yo ibarizwamo Bank of Africa aho kuri ubu ikorera mu bihugu 20 byiganjemo ibya Afurika, Aziya no mu Bufaransa.

















Ibitekerezo 0