00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Duterimbere IMF Plc yafunguye ishami rya 19 i Kabuga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 July 2025 saa 07:06
Yasuwe :

Ikigo cy’imari iciriritse cya Duterimbere IMF Plc cyafunguye ishami rya 19 i Kabuga, mu rwego rwo gukomeza kwegereza abakigana serivisi z’imari.

Ni ishami ryafunguwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Cyugamo. Byakozwe ku 30 Kamena 2025.

Iri shami ryatangiranye abakozi batanu barimo abashinzwe serivisi zisanzwe zo kubitsa no kubikuza, abashinzwe inguzanyo no gusesengura imishinga ndetse n’umuyobozi w’ishami.

Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF Plc, Alphonse Ngabonziza, yavuze ko iri shami ryafunguwe ku busabe bw’abaturage batuye muri aka gace, bavugaga ko bagorwa no gushakira serivisi zabo mu Mujyi wa Kigali rwagati, kuko ari ho hari amashami abegereye.

Ati “Aka ni agace kari gutera imbere ariko byagaragaye ko ibigo by’imari bikarimo bikiri bike. Ni muri urwo rwego twaje kwegereza serivisi zacu abaturage bahatuye kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere.”

Mukamana Jeannette usanzwe akorana na Duterimbere IMF Plc yavuze ko ubusanzwe yagorwaga no gushaka serivisi z’iki kigo kuko byamusabaga kujya mu Mujyi wa Kigali, ibyatumaga ubucuruzi bwe butagenda neza.

Hari igihe yakeneraga amafaranga bikaba ngombwa ko abifatira umunsi kugira ngo ajye aho ishami rindi riri, bikamutwara umwanya.

Yagize ati “Natangiye nshuruza gas gusa, ariko aho mboneye inguzanyo ya Duterimbere IMF Plc ubu nsigaye narashyizemo na ‘quincaillerie’. Ubu rero kuko najyaga gushakira serivisi zabo mu mujyi bigiye kunyorohereza ubucuruzi kuko zije hafi yanjye.”

Duterimbere IMF Plc ni ikigo cy’imari iciriritse gifite umwihariko wo guha serivisi z’imari abagore, kibaha inguzanyo zifite inyungu nto kandi bakayihabwa mu gihe gito kingana n’iminsi irindwi.

Mu gufungura ishami rya Duterimbere IMF Plc, abayobozi bazengurukijwe ibyumba byose bizajya bitangirwamo serivisi
Ishami rishya rya Duterimbere IMF Plc ryafunguwe i Kabuga ryafunguwe ku busabe bw'abakiliya babo bashakiraga serivisi zabo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Bamwe mu bakozi ba Duterimbere IMF Plc bagiye gukora mu ishami rishya rya Kabuga
Duterimbere IMF Plc yafunguye ishami rishya i Kabuga mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Cyugamo
Duterimbere IMF Plc yafunguye ishami rishya i Kabuga mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Cyugamo
Mukamana Jeannette usanzwe akorana na Duterimbere IMF Plc yavuze uburyo iki kigo cy'imari gikomeje kumufasha mu iterambere
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF Plc , Alphonse Ngabonziza yavuze ko iri shami ryafunguwe mu kwegereza serivisi abaturage

Amafoto: Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages