Umuhango wo gufungura ku mugaragaro BK Academy wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, ahari Ishami rya Banki ya Kigali riherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Witabiriwe n’Umuyobozi wa BK Group Plc, Béata Uwamaliza Habyarimana, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Rod M. Reynolds, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi n’abandi.
Abazajya bahugurirwa muri BK Academy ni abanyeshuri bakiva ku ishuri bazahabwa ubumenyi bw’ibanze kuri serivisi zitangirwa muri banki ndetse bagahugurwa n’uburyo bw’imigirire bwa Banki ya Kigali.
Abazajya bitwara neza bazajya bahita bahabwa akazi muri Banki ya Kigali. BK Academy kandi izajya yifashishwa mu guhugura no kongerera ubushobozi abasanzwe ari abakozi ba Banki ya Kigali bakora mu mashami atandukanye by’umwihariko abakozi bamaze igihe kirekire bakeneye guhugurwa ku mikorere igezweho irimo ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko BK Academy izafasha guhugura abakozi ba BK kugira ngo barusheho kumenya uburyo bushya bugezweho ndetse n’ibikorwa bikorerwa muri banki.
Ati “Muri iki cyumba cy’amahugurwa harimo abana 26 baturutse mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu Rwanda na bamwe bavuye muri Diaspora, turashaka kubahugura ibyerekeranye na banki n’uko ibigo by’imari bikora mu Rwanda bakazakora akazi bamaze guhugurwa.”
Yakomeje agira ati “Tuzajya dutanga amahugurwa ku bakozi bacu kuko ibintu bigenda bihinduka. Hari amategeko mashya, hari uburyo bwo gukora bushyashya. Tugomba gukomeza guhugura abakozi bacu ndetse n’abakiriya bacu turashaka kuzabageraho kugira ngo nabo batere imbere mu myumvire y’ibya serivisi z’imari dutanga.”
Ku ikubitiro abantu 26 bari gukurikirana aya mahugurwa ni abatoranyijwe muri 300 bari basabye kuyitabira hakurikijwe kuba baratsinze ibizamini byatanzwe byo kwinjira.
Abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko aya mahugurwa azabungura ubumenyi ku kazi bazakora muri banki mu bihe biri imbere.
Tuyubahe Godwill Shalom yagize ati “Aya mahugurwa ni meza, cyane ko ibyo waba warize byose uje gukora muri banki hari ibintu byinshi uba utazi, aya mahugurwa rero azadufasha cyane nk’abantu bifuza gukora muri banki.”
Yakomeje agira ati “Azadufasha kuba tuzi nibura buri kintu cyose gikorerwa muri banki, uko bigenda , ibisabwa n’uko babiyobora, uko wakegera abakiriya”
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali butangaza ko aya mahugurwa azajya amara amezi atatu akaba ngarukamwaka. Buri mwaka hazajya hahugurwa abakozi bayo 30, nibamara guhugurwa bajye gukora mu mashami yayo atandukanye.
Amafoto: Munyakuri Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!