Ni ibiganiro byabareye mu Mujyi wa Kigali ku Cyicaro Gikuru cya BK ku wa 03 Ukuboza 2025, byitabirwa n’abarimo urubyiruko rwo mu Rwanda no mu mahanga, rurimo abashinze Ikigo ALX gisanzwe gihugura urubyiruko kikabasha kwihangira imirimo no kugira ubumenyi bw’ingenzi bakeneye ku isoko ry’umurimo.
Muri ibi biganiro, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yagaragarije urubyiruko amahirwe ari mu gutangira bizinesi zabo mu Rwanda, n’uburyo banki ya Kigali yagira uruhare mu gutuma zitera imbere binyuze mu mahugurwa ndetse no kubaha inguzanyo ibafasha gutuma inzozi zabo ziba impamo, avuga ko iyi banki iri kubaka sisitemu yoroshya imikoranire kuri bose.
Ati ’’Icyo turi kubaka nka BK, ni urubuga aho bizinesi zikura, kandi iyo wubatse urubuga nk’urwo aho abantu babasha kuvugana byoroshye bagakorana. Kuri njye ibi biganiro ni ugusangira ibitekerezo by’ibyo dushobora gukora ku bwa ba rwiyemezamirimo, ikindi ni ugusangira inararibonye mu gukora bizinesi.’’
Dr. Karusisi yibukije uru rubyiruko ko kugira ikinyabupfura n’imirongo ngenderwaho ihamye mu buryo budahindagurika ari kimwe mu bizabafasha kugira bizinesi zitajegajega, ku buryo biborohera gukorana n’ibigo by’imari nka Banki ya Kigali mu kuba bahabwa ibirimo inguzanyo yo kwagura imishinga yabo.
Derrick Awumey uri mu rubyiruko rwaturutse muri Ghana witabiriye ibi biganiro akaba yahagarariye Sosiyete yitwa Agricom Assurance itanga ubwishingizi ku bakorera ubuhinzi buto muri Ghana, yabwiye IGIHE ko ibi biganiro ari ingenzi mu kuba bagira amakuru ahagije ku mahirwe ari ku isoko ry’u Rwanda ku buryo byakoroshya imikoranire.
Ati ‘‘Ibi biganiro byari byiza, byibanze cyane ku mikoranire irimo n’uko twaza gukorera ku isoko ry’u Rwanda, BK ikaba ifite ubushake bwo kudufasha, ndetse no gufasha abahinzi bo mu Rwanda.’’
Inyungu mu kugira amakuru ahagije ku isoko ry’u Rwanda ku buryo bakwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda kandi ni igitekerezo Awumey ahuriyeho n’Umushoramari mu by’ikoranabuhanga, Gideon Gitonga wo muri Kenya, akaba nyiri Sosiyete Nomachain ikoresha ikoranabuhanga rya Blockchain mu gufasha abantu gutuma boroherwa no kugura imigabane ku mitungo irimo inzu.
Gitonga yavuze ko kwitabira ibi biganiro byabahuje n’Umuyobozi Mukuru wa BK akabasobanurira amahirwe ari mu Rwanda no mu mikoranire n’iyi banki byabateye inyota yo kuzaza kurushoramo imari.
Nikuze Prisca wahagarariye NEEM Company yo mu Rwanda ikora ‘tapis’ zifasha abarwayi ba diyabete kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa na yo bagahabwa n’ubujyanama ku kwivuza kare, yabajije niba Bank ya Kigali itanga inguzanyo ku bigo bitanga serivisi z’ubuvuzi Umuyobozi Mukuru wayo asobanura ko byo itarabitangira, ariko ko iyo banki yabafasha kubahuza n’ibindi bigo by’ubwishingizi mu buvuzi.
BK Foundation kandi yateguye ibi biganiro byayihuje n’uru rubyiruko mu mikoranire na Banki ya Kigali, mu gushyigikira itangwa rya serivisi ya BK izwi nka ‘Nanjye ni BK’, igamije gushaka ibisubizo bishingiye ku dushya tw’ibyo buri Muturarwanda akeneye.
Muri ‘Nanjye ni BK’, Banki ya Kigali isanzwe yorohereza abafite imishinga yaba imito, abanyeshuri, abahinzi ndetse n’abandi batandukanye baba abafite amikoro make, bagahabwa serivisi nziza za banki zirimi inguzanyo, mu guteza imbere ibikorwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!