Ubu bufatanye bwamuritse ku gicamunsi cyo ku wa 21 Nyakanga 2023 ariko bwatangiye umwaka ushize ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.

Banki ya Kigali yatanze inguzanyo yo gufasha PREV Rwanda kwinjiza mu gihugu imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse ihita inakodesha zimwe muri zo. Guhera icyo gihe PREV Rwanda Ltd imodoka yinjije yakomeje kuzikodesha ibigo binini ariko kuri ubu n’abakeneye kuzigura bahawe rugari.

Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Donald Kabanda yavuze ko ari gahunda yatangiranye imbogamizi ariko uko iminsi yagiye ishira zabyajwemo ibisubizo. Yagaragaje ko Isi iri guhura n’ibibazo bikomeye bituma biba ngombwa kuyoboka inzira yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Yashimye uburyo guverinoma yashyizeho ingamba zo guteza imbere ikoreshwa ry’izi modoka n’uruhare rw’abikorera kandi avuga ko ibyo bakoze bitajyaga gushoboka iyo badafatanya na Banki ya Kigali haba mu bucuruzi bw’iki kigo no ku bantu ku giti cyabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko gukoresha imodoka zisanzwe birimo imbogamizi zikomeye zishingiye ku bukungu kuko gukura ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bigihenze.

Ni mu gihe u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya umuriro w’amashanyarazi [nubwo bikenewe ko wongerwa] wakoreshwa bikaba bihendutse kandi ikirere kikabungabungwa.

Ati “Nk’u Rwanda guhindura no kuyoboka ikoreshwa ry’imodoka z’amashyanyarazi mu myaka nk’itanu iri imbere ni ibintu bishoboka. Nka Banki ya Kigali turi hano kugira ngo tugire uruhare mu gushaka ibisubizo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko urwego rwo gutwara abantu ruza ku isonga mu byangiza umwuka mu mijyi mu Rwanda kubera imyuka isohorwa n’ibinyabiziga bisanzwe.

Iyo myuka igira uruhare mu kongera indwara z’ubuhumekero ziri kugaragara muri iyi minsi by’umwihariko ku bana kandi hatagize igikorwa byazagira ingaruka mbi ku bukerarugendo bitewe n’uko buri wese ahitamo kujya ahantu yizeye ko hari umwuka utanduye.

U Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imyuka yangiza ikirere ku gipimo cya 38% mu mwaka wa 2030. Ubufatanye nk’ubu bwa Banki ya Kigali na PREV Rwanda Ltd ngo bwitezweho gufasha kugera kuri iyo ntego.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yagarutse ku byo leta yakoze mu gushyigikira ikoreshwa ry’imodoka z’amashyanyarazi birimo kuzikuriraho imisoro avuga ko izakomeza gukora n’ibindi.

Ati “Turi gukorana na EU mu gukora igishushanyo mbonera cy’ahazashyirwa ibikorwaremezo byo gusharija hirya no hino mu gihugu. Ikindi ni ukongera umuriro kuko uko imodoka z’amashanyarazi zikomeza kwiyongera bisaba ko na wo wiyongera.”

Yongeyeho ati “Turashaka no gushishikariza abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange gukoresha imodoka z’amashanyarazi. Mu gihe cy’Inama y’Umushyikirano, imodoka 300 zemejwe ko zigomba kongerwa mu Mujyi wa Kigali, izigera kuri 205 zigomba kuba zikoresha amashanyarazi.”

PREV Rwanda Ltd ifite imodoka zo mu bwoko bwa Skywell ET5, BYD Yuan Pro na Dongfeng zigura hagati ya miliyoni 22 na 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu bafite izigera kuri 30.

Uguze imodoka ahabwa ‘chargeur’ zo mu bwoko butatu harimo icomekwa kuri ‘prise’ isanzwe ifasha mu kongeramo umurimo, isharija hagati y’amasaha atanu n’atandatu n’isharija mu minota 50 imodoka ikaba iruzuye.

Mugisha Emmanuel ukoresha imodoka yo muri ubu bwoko, yavuze ko akoresha ibihumbi 40 Frw ku muriro wayo akora ingendo z’imbere mu Mujyi wa Kigali ku kwezi mu gihe mbere yakoreshaga agera ku bihumbi 120 Frw ku modoka isanzwe.

Zimwe mu modoka PREV Rwanda yaguze muri ubu bufatanye bwayo na BK
Zimwe mu modoka PREV Rwanda yaguze muri ubu bufatanye bwayo na BK
Bumwe mu bwoko bwa Chargeur zikoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka (iyi yuzuza hagati y'amasaha atanu n'atandatu)
Bumwe mu bwoko bwa Chargeur zikoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka (iyi yuzuza hagati y'amasaha atanu n'atandatu)
Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Donald Kabanda yashimye uburyo leta yashyize imbaraga mu gushyigikira gahunda y'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi
Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Donald Kabanda yashimye uburyo leta yashyize imbaraga mu gushyigikira gahunda y'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko urwego rwo gutwara abantu ruza ku isonga mu byangiza umwuka mu mijyi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko urwego rwo gutwara abantu ruza ku isonga mu byangiza umwuka mu mijyi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko gukoresha imodoka z'amashanyarazi bihendutse kandi bifasha mu kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko gukoresha imodoka z'amashanyarazi bihendutse kandi bifasha mu kubungabunga ibidukikije
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika ubufatanye bwa BK na PREV Rwanda
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika ubufatanye bwa BK na PREV Rwanda