00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yiyemeje gufasha abaganga bavura abagore kwihangira imirimo ishingiye ku buvuzi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 August 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Bimwe mu bibazo abakora umwuga w’ubuvuzi bakunze kugaragaza ko bahura na byo umunsi ku munsi, birimo kubura igishoro cyo kuba bashinga amavuriro yabo cyangwa bakaba bajya mu bucuruzi bugendanye n’ibikorwa by’ubuzima bitandukanye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 27 Kanama 2025, ubwo habaga amahugurwa ategura gutangira Inama Mpuzamahanga yateguwe n’Urugaga rw’Inzobere mu Kuvura Indwara z’Abagore (RSOG).

Iyi nama igiye kuba ku nshuro 11 itegurwa na RSOG izitabirwa n’abaganga barenga 200 baturutse mu bihugu 15.

Umuyobozi w’ishami rya BK rishinzwe ibigo n’imiryango itari iya Leta, Gahizi Denis, yabwiye abagize uru rugaga ko Banki ya Kigali yiteguye kubafasha kubaha igishoro kugira ngo bashobore gushinga ibitaro ndetse n’ubundi bucuruzi bwerekeye ubuzima.

Ati “Uyu munsi twaje gufatanya n’abo kubera ko turi mu rugendo rwo kwita ku magara y’abantu ku byerekeye umubiri twebwe rero dufite inshingano zo kubafasha ku bigendanye n’amafaranga kugira ngo urwo rugendo rwose turimo kugira ngo dukomeze duteze igihugu imbere.”

Yakomeje agira ati “Banki yajemo nk’umufatanyabikorwa kureba uburyo yateza imbere ubuvuzi ndetse inafasha guteza imbere abadamu baba muri urwo rwego. Ushaka kubaka ibitaro, ushaka kugura ibikoresho by’ubuvuzi, ushaka kujya mu bucuruzi bwerekeye ubuvuzi abe yagana BK, twebwe twajemo kugira ngo dufatanye nabo mu guteza imbere umugambi bafite mu buvuzi.”

Umunyabanga Mukuru wa RSOG, Kenneth Ruzindana, yagaragaje ko BK ari umufatanyabikorwa ukomeye wabafashije gutegura iyi nama ndetse ko ikomeje no kubafasha mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Bk ni umufatanyabikorwa wacu ukomeye kubera y’uko ntabwo yadufashije gutegura iyi nama gusa nk’umuterankunga ahubwo ni umufatanyabikorwa w’abanyamuryango bacu benshi kubera ko abenshi bakorera serivisi zabo zitandukanye zirimo guhabwa inguzanyo kugira ngo bashobore kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko nk’abanyamuryango ba RSOG biteguye kwiga byinshi bishya ndetse no gukomeza kungurana ibitekerezo n’abandi bazitabira iyi nama.

Ati “Ni inama izaba mu rwego rwo kungurana ibitekerezo mu bijyanye n’umwuga dukora, harimo kungurana ibitekerezo mu bijyanye na siyansi bijyanye n’intego z’uyu muryango zo guharanira ubuzima bwiza bw’abagore n’abana. Izadufasha kongera ubumenyi bw’abanyamuryango bacu, twiga ibishya bishobora kuba byariyongereye muri uyu mwuga wacu.”

Dr. Uwineza Mireille Aimée ukorera ku bitaro bya King Faisal, yavuze ko amahugurwa yahawe ajyanye n’ubuyobozi agiye kubafasha gukomeza kwigirira icyizere ndetse no kubafasha kwiga kuyobora.

Ati “Uyu munsi twaje mu mahugurwa ajyanye no kutwigisha ku bijyanye no kuyobora tukiga kuba abayobozi beza b’abaganga kubera ko akenshi wasanganga mu minsi ishize atari ikintu twitabira cyane. Wasangaga twita ku kuvura gusa iby’ubuyobozi cyangwa kujya mu myanya ifata ubuyobozi bitatureba kandi twasanze bitureba kuko bidufasha ko ibyo dushaka bigera kure dukoresheje amajwi yacu iyo turi muri abo bantu bafata ibyo byemezo.”

Abaganga bavura indwara z'abagore bahawe amahugurwa ajyanye no kubigisha uburyo bavamo abayobozi beza
Gahizi Denis, yabwiye abagize uru rugaga ko Banki ya Kigali yiteguye kubafasha kubaha igishoro kugira ngo bashobore gushinga ibitaro no gukome
Dr. Uwineza Mireille Aimée ukorera ku bitaro bya King Faisal, yavuze ko amahugurwa yahawe ajyanye n’ubuyobozi agiye kubafasha gukomeza kwigirira icyizere
Umunyabanga Mukuru wa RSOG, Kenneth Ruzindana, yagaragaje ko BK ari umufatanyabikorwa wabo ukomeye

Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages