BK Group igizwe n’ibigo bitanu birimo Bank of Kigali, BK Techouse, BK Insurance, BK Foundation na BK Capital.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umutungo mbumbe w’ikigo wiyongereyeho 15,8%, uva kuri miliyari 2.521 Frw ugera kuri miliyari 2.919 Frw.
Inguzanyo zihabwa abakiliya ziyongereye ku gipimo cya 16,1% ziva kuri miliyari 1.454 Frw bigera kuri miliyari 1.688 Frw naho amafaranga abakiliya babitsa na yo yiyongereyeho 14,8%.
Yavuze ko iki kigo cyabonye inyungu ya miliyari 110,1 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 91 Frw cyari yungutse mu mwaka wari wabanje, bigaragaza inyongera ya 20,9%.
Ati “Ibi rero tubikesha akazi keza kakozwe na banki ndetse n’ibindi bigo bigize Group ariko nanone tukabikesha n’uko ubukungu bw’Igihugu bwagenze neza mu mwaka wa 2025 kuko nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9,4% mu mwaka wa 2025 kikaba ari igipimo cyo hejuru kandi kigaragarira mu nzego zose z’ubukungu.”
Dr Ndagijimana yavuze ko Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yemeje ko urwunguko rugenerwa abashoramari ari amafaranga 53 Frw ku mugabane umwe, bigaragaza inyongera ya 80% ugereranyije n’ayari yatanzwe mu mwaka wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko mu gihe bizihiza imyaka 60 BK imaze, ubu bageze ku bakiliya ibihumbi 780.
Yavuze ko muri uyu mwaka Banki ya Kigali yatanze inguzanyo zingana na miliyari 93 Frw mu rwego rw’ubuhinzi.
Dr Karusisi yasobanuye ko hanazamuwe uburyo bwo gukorana n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ku buryo byatumye imari n’inyungu bikomeza kwiyongera.
Ati “Tumaze imyaka 60 koko dukorana n’Abanyarwanda ariko mu myaka 60 iri imbere turashaka kugera kuri buri Munyarwanda wese. Kuko iyo umuntu atekereza BK ni yo banki y’Abanyarwanda isigaye. Turashaka kwiyegereza Abanyarwanda tukagera mu ngo zose ku buryo twumva ko serivisi zacu zagirira akamaro buri munyarwanda wese.”
Dr. Karusisi yasobanuye ko mu 2025 ari bwo Banki ya Kigali yagize inguzanyo nke cyane zitishyurwa neza kuko zagiye munsi ya 3%.
Ati “Inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanyutse cyane, munsi ya 3% mu myaka minshi ishize ni wo mubare w’inguzanyo zitishyurwa neza uri hasi nka BK tugize, bivuze ko abantu bamaze kumenyera gufata inguzanyo no kuzishyura ku gihe, cyangwa se bamaze kumenyera kuganira ba Banki iyo bagize ikibazo kuko ibibazo bibaho mu bucuruzi ariko turagenda tukaganira n’abakiliya bacu bafite ikibazo tukareba ukuntu tugifatanya.”
Yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumenya gukorana na banki kandi iyo inguzanyo zitishyurwa neza ziri hasi ni bwo bunguka.
Banki ya Kigali kuri ubu yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo iyitwa BKreative igamije guteza imbere abahanzi, kongera inguzanyo ku bakora mu rwego rw’ubuhinzi, ibigo bito n’ibiciriritse n’izindi nzego zigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu nka siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!