00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yamuritse Open API ifasha ibigo by’ikoranabuhanga kwishyura abakiliya bidasanzwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 March 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Banki ya Kigali yamuritse ikoranabuhanga rizwi nka ‘Open API’ rifasha ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari kwishyura, kohereza amafaranga n’ibindi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Banki ya Kigali rihuzwa n’iry’ibyo bigo.

Iri koranabuhanga Banki ya Kigali yarimurikiye mu Nama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari “Inclusive Fintech Forum” yabaye ku wa 10-12 Werurwe 2026, ibera i Kigali.

API [Application Progamme Interface] ni ikoranabuhanga rifasha gutumanaho hagati ya porogaramu ebyiri za mudasobwa zirenze imwe bidasabye ko zihuza uburyo bw’imikorere, zigahuza amakuru ku buryo ibyari gukorerwa ahantu habiri bikorerwa rimwe.

BK Open API ubu yamaze guhuzwa n’ikigo cyitwa Fixa gifasha abakora mu bwubatsi ku buryo kubahemba ibijyanye no kubishyura bikorerwa muri ‘système’ ya Fixa kugeza amafaranga yohererejwe abakiliya.

Mbere iki kigo cyabanzaga gukusanya amakuru y’abakozi, agashyirwa muri ‘système’ yacyo, akoherezwa muri Banki ya Kigali, ikabona kuvama amafaranga kuri konti y’uhemba, ikayashyira kuri konti z’abakozi cyangwa nimero za telefoni zabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yatangaje ko bifuza guhuriza hamwe uburyo bunyuranye bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga ariko butatanye.

Ati “Uyu munsi banki iri ukwayo, Mobile Money iri ukwayo n’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari bikora ukwabyo. Turashaka guhuriza ibi byose hamwe kugira ngo abantu batajya bagomba kuva ku buryo bumwe bajya ku bundi mu gihe bagiye gukora ibintu byoroshye nko guhererekanya amafaranga.”

Dr Karusisi yavuze ko bifuza guha urubuga ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari bihanga ibisubizo ku bakiliya kugira ngo bahererekanye amafaranga mu buryo bworoshye.

Ati “Mushobora gukoresha ibikorwaremezo byacu mu kohereza amafaranga. Uburyo bwo kuyikoresha twatangije ni ubwo kwishyurana ariko ejo tuzagera no ku nguzanyo, gukoresha amakuru mu gihe akenewe mu zindi serivisi…twizera ko muri uyu mujyo tuzaba dufite byinshi twakoresha BK Open API mu buzima bwa buri munsi.”

Ufite ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari aba asabwa kugira konti muri BK Open API, ku buryo banki igira amakuru ahagije y’uwo bakorana.

Ati “Urashaka ko abantu cyangwa ibigo bito n’ibiciriritse bikoresha uburyo bwawe bw’ikoranabuhanga, ushaka ko ibyo bigo bikoresha ikoranabuhanga ryawe mu guhemba abakozi, ntabwo ukeneye kuza kutureba. Ujya ku rubuga rwacu ukinjiramo ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’imari kikabona ubushobozi bwo gutanga serivisi.”

Dr. Karusisi yavuze ko ku bigo by’imari bindi na za koperative mu gihe zikeneye gukora ibikorwa bisaba ibikorwaremezo bisa na BK Open API bikwiye kuyigana bagafatanya aho kujya kubaka ibyabo.

Banki ya Kigali ivuga ko iri koranabuhanga rizafasha mu iterambere ry’igihugu no kugeza serivisi z’imari kuri bose mu buryo bugezweho burenze ubw’amashami ya banki asanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko BK Open API izafasha ibigo by'ikoranabuhanga kohereza amafaranga mu buryo bworoshye
BK Open API yahujwe na Fixa, ku buryo iki kigo cyohereza amafaranga ku bakozi bidasabye ko bajya kuri BK
Abafite ibigo by'ikoranabuhanga bigitangira bishimiye BK Open API izabafasha kwegereza abantu bose serivisi z'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages