00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yasabanye n’abakiliya bamaze imyaka irenga 30 bakorana na yo inabagenera ibihembo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 January 2026 saa 05:31
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwasabanye n’abakiliya bayo bamaranye imyaka 30 ku buryo imyaka 60 iyo banki imaze yuzuye bari kumwe ibashimira umusanzu ukomeye bagize mu iterambere ryayo, ibagenera n’ibihembo bitandukanye birimo amatike y’indege yo gusura ibihugu byo ku migabane itandukanye.

Gusabana n’abo bakiliya byabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 23 Mutarama 2026 ubwo BK yatangizaga umwaka w’ibikorwa byo kwizihiza imyaka 60 imaze yise ‘imyaka 60 y’umurage dusangiye’.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane yavuze ko imyaka ya mbere ya Jenoside ihatse amateka menshi nka banki ya kabiri yashinzwe mu gihugu ariko ko nyuma yayo ho batangiye urugendo rw’isura nshya.

Ati “Nyuma ya Jenoside twakoze amateka akomeye kuko BK ari yo banki ya mbere yongeye gufungura imiryango. Abantu bose bari bafite amafaranga nta n’umwe twasubije inyuma bose baragarutse turabakira barayabona. Byatumye twubaka umusingi ukomeye n’abakiliya baratwizera kuko no mu bihe bikomeye baragarutse basanga BK iracyacunze neza ibyabo.”

Yakomeje agaragaza ko n’abanyamigabane bayo ari uko byagenze kuko iyo bari bafite bayikomeje na nyuma ya Jenoside ndetse bose abizeza kuzakomeza gukorana neza no kubabera umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere.

Yagaragaje ko intambwe ya BK ubu igaragarira amaso kuko igize abakiliya barenga ibihumbi 700 ndetse ko ubu imaze gutanga inguzanyo z’arenga miliyari ibihumbi 2 Frw ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’inzego aboneraho gushimira byimazeyo abakiliya bayo bose ku ruhare ntagereranwa bagize muri urwo rugendo.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard uri mu bakiliya ba BK b’imena yavuze ko yamubereye umufatanyabikorwa mu rugendo rwe rw’iterambere ndetse na we yiyemeje kuyishyigikira birenze gusa kuyibera umukiliya.

Ati “Maze imyaka 35 nkorana na BK kandi nyikoresha muri byinshi cyane na yo iherutse kunshimira imikoranire myiza. Iyi myaka ishize ivuze byinshi cyane kuko twatangiye tujya gutonda imirongo kuri banki ubu bakoresha ikoranabuhanga, bakanatwegera bakamenya icyo dushaka nk’abakiliya nko mu gihe dukeneye nk’inguzanyo.”

Muri icyo gikorwa, BK yanashimiye abakiliya bayo mu buryo butandukanye aho batandatu batomboye amatike y’indege yo gusura ibice bitandukanye birimo Singapore, Maroc, Senegal, Seychelles, Zanzibar na Dubai. Abakiliya b’indashyikirwa mu ntara kandi na bo bashimiwe aho buri ntara uko ari enye hahembwe umuntu umwe.

Hahembwe kandi abandi bari ku rwego rw’Igihugu mu byiciro bitandatu ari byo icya Mugabekazi cyagenewe umugore wabaye indashyikirwa, Amahanga cyagenewe uwohereza ibicuruzwa mu mahanga wahize abandi ndetse n’ibindi birimo ikiswe Umurage, Gwiza, Akaramata n’Ishyaka.

Mukandayisenga Saidat watsindiye itike y’indege ijya mu Birwa bya Seychelles yavuze ko yashyizwe muri BK n’ababyeyi be kuva mu 1987 akiri umwana imufasha mu rugendo rwo kwiga ararangiza atangira kwikorera kandi akomeza gukorana na yo no mu burezi bw’abana be.

Yishimiye kandi kuba igiye kumufasha gutemberera mu mahanga ndetse avuga ko no mu bucuruzi akora yamuhaye inguzanyo kandi igakurikirana imikorere ye bituma yihuta mu iterambere.

Umuyobozi wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel na Dr. Karusisi Diane uyobora BK ni bo batangije ibyo birori
Mu bakiliya ba BK barambanye na BK harimo n'abanyamahanga bakorera ubucuruzi mu Rwanda
Gushimira abakiliya ba BK ni byo byabimburiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 60 imaze
Amatike y'indege ni kimwe mu byatanzwe nk'ibihembo na BK
Abakora muri BK na bo bari babukereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages