00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yijeje abakiliya umutekano w’amafaranga yabo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 April 2026 saa 04:41
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yijeje abakiliya bayo n’abaturarwanda muri rusange ko ikomeje gukaza ingamba z’umutekano zigamije kurinda sisitemu zayo n’amafaranga y’abakiliya.

Ibi ubuyobozi bwa BK bwabigarutseho mu butumwa bwashyize hanze ku wa 3 Mata 2026, buburira abantu kwirinda gukanda ku nzira mpuzamakauru (link) zitizewe, zibabwira ko zigamije kwirinda ihagarikwa rya konti.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko biyemeje gushyira imbaraga mu kurinda amafaranga y’abakiliya babo ndetse no gukomeza kubaka icyizere babafitiye.

Ati “Twiyemeje kurinda amafaranga n’icyizere cy’abakiliya bacu, mukomeze kugira amakenga, mwirinde gutanga amakuru yanyu bwite kandi muyakoresheje gusa ku mbuga zacu zemewe nka onlinebanking.bk.rw cyangwa Porogaramu ya BK.”

BK yibukije abakiliya ko bakwiriye kwirinda gusangiza amakuru yabo bwite ku bandi bantu arimo izina bakoresha kuri konti, ijambo banga cyangwa umubare w’ibanga, kode ikoreshwa rimwe (OTP) n’amakuru y’amakarita yabo.

Banki ya Kigali yibukije abakiliya bayo ko yo idashobora gusaba ayo makuru binyuze mu butumwa bugufi cyangwa inzira mpuzamakuru idasanzwe ikoreshwa cyangwa itamenyerewe.

BK yagaragaje ko ifite ibikorwaremezo bigezweho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kurinda umutekano wa konti z’abakiliya bayo.

Yagaragaje ko binyuze mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bireba yahise ikemura iki kibazo cy’uburiganya cyagaragaye binyuze mu butumwa bugufi.

Banki ya Kigali yashyizeho by’agateganyo imibare ntarengwa mishya y’amafaranga ashobora koherezwa binyuze kuri porogaramu y’ikoranabuhanga ya BK n’akanyenyei kayo (*334#).

BK yijeje abakiliya umutekano w’amafaranga yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages